U Rwanda na Pologne basinye amasezerano yo kunoza ikoranabuhanga mu misoro
Amakuru

U Rwanda na Pologne basinye amasezerano yo kunoza ikoranabuhanga mu misoro

Imvaho Nshya

July 19, 2023

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yatangaje ko u Rwanda na Pologne basinye  amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’imisoro.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Ministiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana  na mugenzi we wo muri Pologne, Magdalena Rzeczkowska.

Ayo masezerano agamije kugabanya ibyaha byo kunyereza imisoro,  hakazamurwa uruhare rwayo mu bukungu bw’igihugu, hatezwa imbere ikoranabuhanga muri serivise  zijyanye n’imisoro.

Mu bizibandwaho muri aya masezerano harimo umusoro ku nyongeragaciro (VAT), by’umwihariko hibandwa ku gushaka ibisubizo ku mirimo n’ubucuruzi butanditse, no gushyiraho imirongo migari y’amavugurura agamije koroshya ishoramari.

Muri ayo masezerano harimo guteza imbere ikoranabuhanga rizajya rifasha gutahura abakora ibyaha byo kunyereza imisoro, kunoza serivisi z’ikoranabuhanga zorohereza abasora, kunoza ibikorwa byo kumenyekanisha no kohereza inyandiko z’ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Inzego zishinzwe imisoro mu Rwanda zizigira ku bunararibonye bw’urwego rw’imisoro muri Pologne, hagenderewe guhangana n’abanyereza imisoro.

Minisitiri Dr Ndagijimana yagize ati: “Amasezerano y’ubufatanye mu by’imisoro azafasha u Rwanda kugera ku mavugurura akomeje gukorwa, kuko dufite intego yo kongera uruhare rw’imisoro mu bukungu bw’igihugu, twizeye ko ubu bufatanye mu bijyanye n’imisoro buzadufasha kugera ku ntego zacu, kandi akazaba umusingi uzatugeza no ku yindi mikoranire.”

Minisitiri w’Imari muri Pologne, Magdalena Rzeczkowska yavuze ko aya maserano azafasha impande zombi mu bijyanye no gukusanya imisoro.

Ati: “Aya masezerano ni uburyo bwiza bwo gusangira ubunararibonye, ubumenyi, amakuru n’ibikorwa bijyanye no gucunga neza imisoro. Mu myaka itanu ishize twongereye umubare w’abasora, dukuba kabiri amafaranga yinjiraga avuye mu misoro, kandi tugabanya ibyuho byari mu kwishyuza umusoro ku nyungu. Turizera ko hari byinshi twasangiza u Rwanda cyane cyane ku bijyanye no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro.”

Ibihugu byombi bisanzwe binafitanye andi masezerano y’ubufatanye harimo n’ayo mu bureziby’umwihariko mu mashuri makuru.

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA