U Rwanda na RDC byashyizeho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge
Politiki

U Rwanda na RDC byashyizeho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 5, 2024

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), byashyizeho urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge katangiye tariki 4 Kanama 2024 nk’uko byemerejwe mu biganiro by’i Luanda.

Ni urwego rugizwe n’abasirikare 18 b’Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba RDC, bose hamwe bakaba ari 24, bazajya bakurikiranira hafi uko ako gahenge kakomeje kwirengagizwa kugeza n’uyu munsi gashyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier J.P. Nduhungirehe, yashimangiye ko intego yo guhura kw’intumwa z’u Rwanda, iza RDC n’umuhuza ari we Angola yari iyo gustangiza urwo rwego.

Yagize ati: “… rero abagize uru rwego ni ukuvuga abasirikare 18 ba Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba Congo, bashyizweho tubaka twizera ko bazadufasha mu kugenzura iyubahirizwa ry’aka gahenge kugira ngo tugire amahoro mu Burasirazuba bwa Congo kandi ni byo twifuza.”

Yakomeje ashimangira ko iyi ari indi ntambwe itewe mu rugendo rwo guhosha amakimbirane arangwa mu Burasirazuba bwa RDC bitanga umusaruro mwiza mu mibanire y’abaturanyi mu Karere.

Ati: “Icyizere kirahari, dufite indi nama ku itariki ya 16 z’uku kwezi k’Ugushyingo, ngira ngo tuzakomeza mu nzira y’amahoro.”

Umwanzuro w’Agahenge ko ku ya 4 Kanama kafashwe ku wa 30 Nyakanga  ubwo Angola nk’umuhuza w’ibihugu byombi yatangazaga agahenge ariko katigeze kubahirizwa kubera Ingabo za RDC zitahwemye kwendereza inyeshyamba za M23.

Aka gahenge kabonwaga nk’intambwe ikomeye yo gukomeza ibiganiro bya Politiki bigamije guhagarika amakimbirane yabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC.

Ako gahenge kandi kari kitezweho korohereza abakorera ibikorwa by’ubutabazi ahabera intambara ariko, byarangiye katubahirijwe bityo abaturage bari bakeneye ubutabazi bakomeza kuhazaharira.

Intambara z’urudaca mu Burasirazuba bwa RDC zagize ingaruka zikomeye ku gihugu ubwacyo no ku baturanyi. By’umwihariko ubucuruzi mpuzamahanga bwarahazahariye kuko ibihugu by’abaturanyi byahombye ubuhahirane bukomeye bigirana n’iki gice cy’uburasirazuba.

Kugeza ubu u Rwanda na RDC byose byemeranywa ko bikeneye amahoro, ashobora kuboneka gusa mu gihe ibibazo by’umutekano byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bikemuwe biherewe mu mizi ishingiye ku mateka y’imibanire y’ibihugu byombi n’Akarere muri rusange.

Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yatangiye mu myaka ya 1990 imaze guhitana abaturage basaga miliyoni 6, aho kugeza ubu habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130 mu Ntara ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ndetse na Tanganyika.

Umuryango uvuga ko nibura abaturage basaga miliyoni 1.7 bamaze guhunga ibyabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bituma umubare w’abaturage bamaze guhunga ibyabo kubera intambara z’urudaca bagera kuri miliyoni 7.2.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA