U Rwanda na Suwede mu kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura 
Ubuzima

U Rwanda na Suwede mu kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 17, 2024

Leta y’u Rwanda n’ibigo byo muri Suwede batangiye ubufatanye bugamije kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura, uburwayi bwibasira abagore benshi ku Isi. 

Ubwo bufatanye bwagarutsweho mu itangazo rihuriweho na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr Nsanzimana Sabin ndetse na Minisitiri w’Ubuzima wa Suwede Acko Ankarberg Johansson, bashangiye ukwiyemeza kw’ibuhugu byombi mu guharanira ahazaza hatekanye h’abagore n’abakobwa. 

Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2024, mu rwego rwo kwizihiza Isabukuru y’omyaka ine y’urugamba mpuzamahanga rwo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura bitarenze mu 2030.

Biteganywa ko Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda izafatanya n’ibigo byo muri Suwedi ari byo Elekta Foundation, Gynius Plus AB n’abashakashatsi b’inzobere, kugira ngo intego yo kurandura burundu iyi manseri igerweho vuba. 

Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda yihaye intego yo kuba yageze mu ntego yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027. 

Kugeza ubu u Rwanda rwamaze kurenga ku ntego ya mbere ya OMS yo gukingira nibura 90% by’abana b’abangavu bageze ku myaka iri hagari ya 12 na 15. 

U Rwanda kandi rufite intego yo gusuzuma Kanseri y’Inkondo y’Umura nibura 70% by’abagore bafite hagati y’imyaka 35 na 45 mu myaka ine iri imbere, maze 90% by’abasanganywe iyo ndwara bakitabwaho bihagije. 

Ku itariki nk’iyi mu mwaka wa 2020, ibihugu 194 byafashe umwanzuro wo kurandura burundu iyi kanseri ndetse Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ni bwo ryatangaje gahunda y’Isi yo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura nk’ikibazo cyibasiye ubuzima rusange. 

Mu itangazo rihuriweho na Minisitiri Dr. Nsanzimana na mugenzi we wa Suwede, bagize bati: “Kanseri y’Inkondo y’Umura ni indwara ikomeye cyane iteza ibibazo biremereye ku buzima bw’abagore ku Isi yose. Ariko iyi ndwara ishobora kurandurwa.”

Gahunda ya OMS yo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura iteganya ko ikwiye kuzaba yaranduwe ku Isi bitarenze mu 2030, u Rwanda rwo rukaba rwarihaye umwitangirizwa w’imyaka itatu. 

OMS itangaza ko Kanseri y’Inkondo y’Umura iri ku mwanya wa kane muri kanseri zibasira abagore ku Isi yose, aho buri mwaka abasaga 660.000 bayivurwa aho nibura 350.000 ikbahitana. 

Minisiteri y’u Rwanda n’iya Suwede byongeye gushimangira ukwiyemeza kwabyo muri urwo rugamba ndetse binahamagarira abandi bafatanyabikorwa b’ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga kwifatanya na bo. 

Itangazo rikomeza rigira riti: “Twizera ko ubufatanye bushobora gufasha n’ibindi bihugu kugira uruhare mj kugera ku ntego yashyizweho na OMS. Dufatanyije dushobora kurandura Kanseri y’Inkondk y’Umura maze tugaharanita ahazaza hazira umuze ku bagore bo muri Suwede no mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko hari amahirwe n’ubushobozi byafasha kurandura iyi kanseri ikaba amateka ku Isi. Ati: “Kumenya ayo mahirwe bisaba ubuyobozi bwa Politiki bufite ukwiyemeza.”

Yavuze kandi ko Kanseri y’Inkondo y’Umura idashobora guhagarikwa gusa ahubwo ishobora no kuba kanseri ya mbere iranduwe ikaba amateka ku Isi. 

Yashimangiye ko hari inkingo zifite imbaraga zishobora gukumira ubwandu bwa virusi iyitera yitwa ‘papillomavirus’, ndetse n’ubuvuzi buhanye uhereye ku gusuzuma no kuyitahura mu maguru mashya.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA