U Rwanda na Tanzania byahuriye mu nama ya 15 ihuza abayobozi b’ingabo ku mipaka

U Rwanda na Tanzania byahuriye mu nama ya 15 ihuza abayobozi b’ingabo ku mipaka

Imvaho Nshya

March 25, 2026

Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF), bahuriye mu nama 15 y’Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mipaka, igamije gukemura ibibazo by’umutekano byo ku mipaka no gukomeza kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama y’iminsi 3 iri kubera mu Karere ka Karagwe muri Tanzania, ihurije hamwe Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka za RDF na Burigade ya 202 y’Ingabo zirwanira ku butaka za TPDF, zikorera mu duce twegereye umupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.

Itsinda rya RDF riyobowe na Major General Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka, mu gihe irya TPDF riyobowe na Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Burigade ya 202 y’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ku munsi wa mbere, abayobozi b’impande zombi basuye uduce tw’ingenzi twegereye umupaka hagamijwe gusuzuma ibibazo by’umutekano bihari no kuganira n’abaturage bahatuye. Izi ngendo zibanze ku gukangurira abaturage kwirinda kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwirinda kuroba mu buryo butemewe mu mazi asangiwe n’ibihugu byombi.

Aya matsinda yasuye uduce duturiye umupaka turimo imidugudu ya Nyarubare na Katwe yo mu Karere ka Kyerwa, ndetse n’umudugudu wa Nyakakoni mu Murenge wa Kayisho ku ruhande rwa Tanzania, uhana imbibi n’Umurenge wa Rwimiyaga mu Rwanda. Aho hantu harangwa n’inzira zitemewe, zirimo ibiyaga, inzuzi n’ibishanga by’umwihariko Umugezi wa Akagera, bikunze gukoreshwa mu kwambuka mu buryo butemewe.

Abayobozi bagaragaje ko aha hantu ari ahifashishwa cyane mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka, bashimangira ko hakenewe ingamba zihutirwa zo kubikumira no kongera imbaraga mu bufatanye bugamije guhagarika ingendo zitemewe no kurushaho kubungabunga umutekano ku mipaka muri rusange.

Abayobora ingabo z’u Rwanda na Tanzania bahuriye mu nama

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA