Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tchad byasinyanye amasezerano yo gushyiraho Komisiyo ihuriweho iziga ku kunoza imikoranire ifitiye inyungu ibihugu byombi. Ayo masezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa N’Djamena ku wa Gatatu, tariki ya 8 Mata 2026. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe Tchad yahagarariwe na mugenzi we Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul.
Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza. Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idriss Déby Itno, wishwe mu 2021, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga. Ibyo byashimangiwe no kohereza mu Rwanda intumwa ye yihariye ikaba n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Abdelkerim Déby Itno, wazaniye Perezida Kagame ubutumwa.
Muri Werurwe 2022, Perezida Mahamat na we yaje i Kigali, ashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi Tchad mu bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.
