Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) bemeranyije kongera umuhate mu kurinda no gushakira impunzi ibisubizo birambye by’umwihariko gushyiraho gahunda zikomeza guhuza impunzi n’abaturage.
Byagarutsweho ku wa 27 Kanama 2025 mu biganiro byahuje Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko ibiganiro by’impande zombi byagaragaje ubufatanye bukomeye bw’u Rwanda na UNHCR.
Yagize iti: “Ni ibiganiro byongera gushimangira umuhate mu kurinda impunzi no kuzishakira ibisubizo birambye, by’umwihariko ibijyanye no guhangana n’ibibazo, guhuza impunzi n’abaturage ndetse no kurinda uburenganzira bwazo.”
Uruzinduko rwa Filippo Grandi, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, rugamije gukomeza gutsura umubano hagati ya Guverinoma n’abafatanyabikorwa mu bijyanye no kurengera impunzi.
Kuva Leta y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bagirana amasezerano y’amahoro tariki ya 27 Kamena 2025, babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ugutegura uburyo bwo gucyura impunzi z’Abanye-Congo n’iz’Abanyarwanda.
Muri Nyakanga, intumwa z’ibi bihugu na UNHCR zahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia, zifata imyanzuro itandukanye irimo gufasha impunzi gutaha ku bushake, kuzisubiza mu buzima busanzwe no kuzifasha kwiyubaka.
Hashingiwe kuri iyi myanzuro, ku wa Mbere tariki 25 Kanama, HCR yacyuye impunzi z’Abanyarwanda 533 zari zaragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, izishyikiriza Guverinoma y’u Rwanda.
Uruzinduko rwa Filippo Grandi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rwitezeho umusaruro wisumbuyeho mu gukemura ibibazo by’impunzi, cyane cyane ibizibuza gutaha.
Amafoto: MINEMA