Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi hifashishwa ikoranabuhanga, kugira ngo rukore mu buryo bugezweho, akazaba afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 328.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa X.
Ati: “Amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda mu by’ubuzima, twasinye uyu munsi, agaragaza intambwe ikomeye yerekeza ku bufatanye mu buryo bugezweho, buhamye, kandi bugamije guteza imbere urwego rw’ubuzima bujyanye n’ibyihutirwa bihuriweho muri gahunda y’ibiganiro hagati ya Amerika n’u Rwanda.”
Yongeyeho ko ayo masezerano ashimangira intego u Rwanda rwihaye mu kuzamura urwego rw’ubuzima.
Ati: “Amasezerano ashimangira intego y’u Rwanda yo kubaka gahunda y’ubuzima yigenga, ijyanye n’igihe, ikoresha ikoranabuhanga, ijyanye neza n’amahame ya za gahunda z’ubuzima mpuzamahanga za Amerika.
Ayo masezerano mu bufatanye mu by’ubuzima hagati y’u Rwanda na Amerika yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
USA yari ihagarariwe na Jeremy Lewin, Umunyamabanga Wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubutabazi bw’Ikiremwamuntu, n’Ubwisanzure bw’Iyobokamana, mu gihe u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe.
Ni amasezerano y’icyiciro cya kabiri cy’ubufatanye mu by’ubuzima hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, azamara imyaka 5, aho afite agaciro ka miliyoni 228 z’amadolari ya Amerika angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 328.
Biteganyijwe ko azakora bikorwa bitandukanye byo kurokora ubuzima hagamijwe gushyigikira gahunda yo guteza imbere urwego rw’ubuzima u Rwanda rwihaye.
U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe zishyigikira iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, ubukungu no guteza imbere imiryango itegamiye kuri Leta n’ibindi.
U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yashyizweho umukono mu mpera za 2022.


