Mu rwego rwo guteza imbere no kurushaho kunoza serivisi z’igorora, u Rwanda na Zimbabwe byiyemeje kongera imbaraga bishyira mu butwererane bugamije guhererekanya ubunararibonye binyuze mu kubyaza umusaruro amasezerano yashyizweho umukono.
Ayo masezerano yateguriwe kurushaho koroshya ihererekanywa ry’ubumenyi n’ubunararibonye ndetse no gushyigikirana kugira ngo babashe guhangana n’imbogamizi zose zijyanye na serivisi z’igorora.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) Evariste Murenzi, witabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’umwaka yagenewe abofisiye b’abacungagereza i Harare muri Zimbabwe, ni we washimangiye intangiriro y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwa serivisi z’igorora.
Ayo masomo y’umwaka yitabiriwe n’abayobozi batanu boherejwe na RCS, ikaba ari intambwe ikomeye mu kurushaho kwimakaza ubutwererane buzira amakemwa mu kongerera ubumenyi abacungagereza b’abayobozi.
Nyuma yo gusura Minisitiri w’Ubutabera ushinzwe n’uhagarariye ibikorwa by’amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe Ziyambi Ziyambi, Komiseri Murenzi yashimangiye ko hakenewe kubaka ibiraro biziba ivyuho mu mikoranire igamije guteza imbere serivisi z’igorora.
Ati: “Twagize amahirwe yo kuganira n’Umuyobozi w’Ikigo cya Zimbabwe gishinzwe Igorora ku butwererane bw’ibihugu byombi, kandi twaje kubona ko hari byinshi dukeneye kwigira ku bintu byinshi bikorwa mu magororero yo muri Zimbabwe. Mu kuvugurura amagororero turacyari inyuma.”
Yashimiye intambwe ishimishije Zimbabwe imaze gutera muri serivisi z’igorora, cyane cyane mu bijyanye no kuvugurura amagororero. Yaboneyeho no kwifatanya n’icyo gihugu ku bw’igihembo Umuyobozi w’urwego ruhinzwe igorora Dr. Moses Chihobvu aherutse guhabwa.
Ati: “Ibindi bidutera ishema ni uko Umuyobozi Mukuru wa ZPCS Dr. Moses Chihobvu yegukanye igihembo cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Ibigo bishinzwe Igorora, kandi iryo ryari ishema ry’Afurika atari muri Zimbabwe gusa ahubwo ku mugabane wose.”
Dr. Chihobvu yashimiye u Rwanda ndetse agaragaza ubushake bwo gukomeza gukorana n’ubuyobozi bwa RCS mu kurushaho guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye.
Ati: “Twiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bihurira mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC), n’Afurika muri rusange, kugira ngo turusheho kunoza imibereho mu magororero, by’umwihariko mu birebana no gusubiza abagorowe mu buzima busanzwe.”
Yakomeje ashimangira ko hakenewe kongerwa inkunga zishimangira urugendo rwo kuvugurura amagororero, ati: “Haracyari ibintu byinshi cyane dusabwa gushyira mu bikorwa mu birebana no kuvugurura. Icyo twabonye tukiva gusura mu Rwanda ni uko duhuje ingorane, ubushobozi budahagije mu birebana n’ibintu bikoreshwa hano.”
Yakomeje ashima intambwe ikomeje guterwa mu birebana no kurushaho kwimakaza ubutwererane bushingiye ku guhererekanya ubunararibonye, ati: “Dufite gahunda zo guhererekanya ubumenyi twatangije. U Rwanda ni igihugu cy’abavandimwe dukomeza guhererekanya ubumenyi bwo kurushaho kunoza serivisi z’igorora.”
Yavuze ko ari ngombwa ko ibihugu by’Afurika birushaho gukorana hafi mu guhererekanya ubumenyi kugira ngo bibashe kwiyubaka bishingiye ku mbaraga bisangiye, by’umwihariko bakaba basabwa gukora cyane mu kugorora abagororwa.