U Rwanda na Zimbabwe byongereye amasezerano yihutisha iterambere ry’ubukungu
Ubukungu

U Rwanda na Zimbabwe byongereye amasezerano yihutisha iterambere ry’ubukungu

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

January 22, 2025

Leta y’u Rwanda n’iya Zimbabwe byongereye igihe cy’amasezerano agenga uburyo bw’imikoranire mu guteza imbere ishoramari, koroshya ubucuruzi, ubuvugizi bwa Politiki ndetse no guhererekanya ubumenyi hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu bihugu byombi.

Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB) Jean-Guy Afrika, n’Umuyobozi w’Ikigo cya Zimbabwe gishinzwe Ishoramari n’Iterambere (ZIDA) Tafadzwa Chinamo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025.

Itsinda ry’intumwa za Zimbabwe ryakiriwe kuri RDB ryari riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa Perezida na Guverinoma ya Zimbabwe Dr. Martin Rushwaya, bakaba banaherekejwe n’Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Charity Munyeruke.

Umubano w’u Rwanda na Zimbabwe ukomeje kongerwamo ikibatsi binyuze mu kongera amahirwe y’ubufatanye bwungura abaturage b’ibihugu byombi, aho kuri ubu hamaze gusinywa amasezerano y’ubufatanye agera kuri 22.

Ni umubano wongerewe ikibatsi ubwo ibihugu byombi byatangizaga za Ambasade I Kigali na Harare mu mwaka wa 2019, ukaba wihariye kubera uburyo ibihugu bifite byinshi bihuriyeho mu ngano y’ubukungu bwabyo, abaturage ndetse n’ikigero cy’iterambere n’amateka.

Mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe ibyo bihugu byombi bitanga mu nyungu z’abaturage babyo ndetse n’Afurika muri rusange, kuri ubu hamaze gukorwa inama eshatu zihuza abashoramari bo mu bihugu byombi.

Inama ya mbere ihuza abashoramari ba Zimbabwe yabereye i Kigali muri Nzeri 2021, ifungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni mu gihe iyakurikiyeho yabereye i Harare muri Werurwe 2022, ikaba na yo yarafunguwe na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.

Inama ibaye ku nshuro ya gatatu yabaye tariki ya 18 Werurwe 2024, na yo yagarutse ku ntambwe ishimishije ikomeje guterwa mu kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.

Binyuze mu kongera ubufatanye, ibihugu byombi byiteguye gufungura amahirwe mashya afasha ubukungu bw’abaturage babyo kwihuta mu iterambere rijyanye n’icyerekezo cyagutse cy’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).

By’umwihariko mu gihe Isi yose ikomeje gushakira ibisubizo ingorane zishingiye ku bibazo biyugarije nk’intambara, imihindagurikire y’ibihe, ibyorezo n’ibindi, gahunda y’ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe ishimangira agaciro k’ubufatanye n’ubutwererane mpuzamahanga mu gushakira hamwe ibisubizo birambye.

Ibihugu byombi byiteguye gutizanya umurindi bisangira iterambere byagezeho mu kubaka irirambye ritanga umusaruro ku baturage babyo, kuri Afurika no ku Isi yose muri rusange. 

AMasezerano yashyizweho umukono ni ayongera igihe cy’ubufatanye mu kwihutisha ubukungu
Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, yavuze ko u Rwanda rwishimira ubutwererane rufitanye na Zimbabwe mu guteza imbere ubukungu
Umunyamabanga Mukuru wa Perezida na Guverinoma ya Zimbabwe Dr. Martin Rushwaya

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA