U Rwanda n’Amerika byaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro
Politiki

U Rwanda n’Amerika byaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 28, 2025

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) byaganiriye ku rugendo rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku wa 27 Kamena 2025 i New York.

Ni mu biganiro byahuje Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump kuri Afurika Massad Boulos, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick bahuriye i New York aharimo kubera Inama ya 80 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Massad Boulos yavuze ko mu byaganiriweho harimo n’uburyo bwitondewe bwo gukurikiranya ingamba zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Yavuze kandi ko baganiriye ku buryo hakenewe ubutabazi bwihutirwa ku miryango yagizweho ingaruka n’amakimbirane ndetse banasuzumira hamwe uburyo Gahunda nshya y’Ubufatanye mu Bukungu bw’Akarere (RIEF) izayobora urugendo rw’amahoro ihanga amahirwe y’ubukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Iyo gahunda ikubiyemo ubufatanye bw’Akarere n’Amerika mu rwego rw’ingufu, ibikorwa remezo, uruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange, ubukerarugendo, n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Amasezerano y’amahoro ya Washington ateganya ko u Rwanda na RDC bigomba gushyigikira inzira zo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, kwemeranya imikoranire mu bukungu, gucyura impunzi n’ibindi.

Yibanda ku guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda), washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe mu gukumira ingorane rutezwa n’ibikorwa bya FDLR.

Mu myaka 31 ishize, FDLR iracyateje impungenge z’umutekano ku Rwanda, cyane ko kuva yashingwa idahwema kugaba ibitero by’ubushotoranyi byambukiranya imipaka.

Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko guhera mu mwaka wa 2018, uwo mutwe w’iterabwoba wagabye ibitero bisaga 20 ku butaka bw’u Rwanda, birimo n’ibisasu byatewe i Rubavu mu mpera za Mutarama 2025 bigahitana abantu 16 abandi basaga 160 bagakomereka. 

Ni muri urwo rwego u Rwanda ruvuga ko kugeza ubu impungenge z’umutekano muke ushobora guturuka muri RDC zitazashira mu gihe umutwe wa FDLR ucyidegembya kandi ufite imbaraga ukomora mu gukorana n’ingabo z’icyo gihugu mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda. 

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kugaragaza ubushake ntagereranywa mu gushakira hamwe igisubizo kirambye cy’impamvu shingiro z’umwuka mubi n’umutekano muke wabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC ukagira ingaruka zikomeye no bihugu by’abaturanyi.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, muri iki cyumweru yatangaje ko amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu bishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu byumweru bike biri imbere.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA