U Rwanda ni rwo rwatanze inyandiko zifata Prince Kid muri USA
Ubutabera

U Rwanda ni rwo rwatanze inyandiko zifata Prince Kid muri USA

ZIGAMA THEONESTE

February 9, 2026

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko buzi amakuru y’uko Umunyarwanda Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yafitiwe muri Leta Zunze Ubukwe za Amerika (USA) bushimangira ko bwabigizemo uruhare ngo afatwe.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Habyarimana Angélique yabibwiye Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026 mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje inzego zitandukanye ziri mu runana rw’ubutabera.

Yagize ati: “Ishimwe Dieudonné yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufungu mu buryo budasubirwaho hamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Nkuko bisanzwe hakozwe ibisabwa iyo hamenyekanye uwakoze icyaha aho aherereye hashyizweho impapuro zo kumufata”.

Yavuze ko u Rwanda rwamenye ko Ishimwe yafashwe kandi rukomeje gukurikirana ikibazo cye.

Muri Nzeri ni bwo hagiye amakuru hanze ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Immigration and Customs Enforcement/ICE).

Urwo rwego rwa ICE, rwatangaje ko rwafashe Prince Kid w’imyaka 38, wari warahunze ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, ahamwe ibyaba bibiri birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas tariki 3 Werurwe 2025.

Bivugwa ko Leta y’u Rwanda, binyuze mu Bushinjacyaha Bukuru, yari yashyizeho impapuro zita muri yombi Ishimwe Dieudonné, kuva ku wa 29 Ukwakira 2024.

Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid, wari umuyobozi wa kompanyi yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, tariki 13 Ukwakira 2023 ni bwo yahamijwe ibyaha bibiri birimo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ndetse n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Aha hari mu rubanza Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwari rwamugize umwere tariki 02 Ukuboza 2022.

Icyo gihe yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda. 

Nyuma yo gukatirwa, ntiyigeze yishyikiriza inzego z’ubutabera ngo arangize igihano cye.

Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa cyo kumufata. 

Kugeza ubu Ishimwe Dieudonné afungiye muri ICE, aho ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Habyarimana Angélique yashimangiye ko u Rwanda rwatanze impapuro zo guta muri yombi Prince Kid

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA