U Rwanda nta ruhare rufite mu ntambara yo muri RDC- Perezida Kagame
Politiki

U Rwanda nta ruhare rufite mu ntambara yo muri RDC- Perezida Kagame

NYIRANEZA JUDITH

February 8, 2025

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda nta ruhare rugira mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025, mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu n’abaje bahagarariye ibihugu byabo bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Ab’ibigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu nama idasanzwe yiga ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, yabereye i Dae es Saalam muri Tanzania.

Yasobanuye ko intambara ibera muri RDC, iyihunza ikayigereka ku Rwanda ariko ko nta ruhare u Rwanda ruyifitemo.

Yagize ati: “Iyi ntambara yatangijwe na DRC kandi nta kintu na kimwe cyaturutse mu Rwanda. Yarazanywe gusa idushyirwa ku bitugu, maze dusabwa kuyigerekaho. Ntidushobora kubyigerekaho. Nta kibazo kirimo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko RDC idashobora gucecekesha u Rwanda ku bijyanye no kubungabunga umutekano warwo.

Ati: “DRC ntishobora kutubwira gusa guceceka mu gihe barimo gukemura ikibazo cy’umutekano ku gihugu cyacu. Ntawe ushobora kutubwira ngo duceceke.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’Ibihugu byombi bagiye bavugana kenshi ku bibazo  ngo bikemurwe ariko RDC ntibyumve.

Ati: “Twasabye DRC n’abayobozi bayo kuva kera, twagiye tuvuganaku  bibazo byacu kandi dusaba DRC kubikemura, barabyanga.”

Ati: “Ntitwongere gukora indi nama imeze nk’izindi nyinshi twagize. Ntidushobora gukomeza guca ibibazo hejuru. Ibibera hariya ni intambara ishingiye ku moko imaze igihe kinini itangiye, ihakana uburenganzira bw’abantu hanyuma ikibasira u Rwanda. MUgomba kumenya uburenganzira bw’abantu kandi mugatera intambwe mugakemura ikibazo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko inama yahuje EAC na SADC yaba umwanya mwiza wo gutanga igisubizo gihamye.

Ati: “Reka dukoreshe iyi nama mu buryo buzirikana ibyo bibazo byose, kandi tubone igisubizo kirambye.”

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yanzuye ko imirwano ihagarara bwangu, umuti w’ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z’amahoro ndetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n’impande zose harimo na M23.

Abayobozi Bakuru b’Ibihugu byo muri EAC na SADC bateraniye i Dar es Saalam ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC

TANGA IGITECYEREZO

  • lg
    February 9, 2025 at 4:10 pm Musubize

    Kuva muli 94 u Rwanda ntirwahemye kwerekana ko kureka Ex Far interahamwe kwinjirana intwaro zose
    bali bafite muli Congo ali ikosa retardera riba ahandi bakabyinjirana baherekejwe nubu Fransa.bishyigikiwe na Miterrand na Mobutu bombi bali incuti za Habyarimana u Rwanda ntirwahwemye kuvuga ko amategeko abuza impunzi kuba hafi yumupaka wigihugu baturutsemo babivuze incuro zitabarika ucumbikira umurozi akakumaraho urubyaro izo ntwaro abo bicanyi bali bamaze kwica milioni irenga Congo yumvaga ikiza izakorera abnyeCongo ali ikihe! ikindi Congo ibice byayo bituwe nabavuga ikinyaRwanda bamwe nabatutsi ba gikondo abo bicanyi bishe abatutsi mu Rwanda hali ikiza bali gukorera abanyecongo babatutsi basanze haliya uretse kwica gutwika gusahura no kubambura imitungo yabo kandi ni karande yabo kuko no mu Rwanda muli za 59 kuzamura nibyo bakoze balica baratwika barasahura batwara amasambu yabo nuyu munsi bamwe bayalimo abali abarwanashyaka abenshi ntibali baranize bahawe imyanya kubera ubugome nubwicanyi bagabirwa ibyabatutsi bapfuye cyangwa bahunze samagambo birahali birazwi hali abagabiwe imyanya baba ba bourgmestre baba ba conseille batazi no kwandika no gusoma nkibihembo utabyemera hali ingero azavuge nzimuhe abitwa ba Bisekwa ntibali bazi gusoma nokwandika bayoboye imyaka mirongo nibenshi Congo rero nireke kwiriza yaraburiwe irabyanga nihame hamwe

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA