U Rwanda ntirushishikajwe n’ikinamico rya Perezida Tshisekedi
Politiki

U Rwanda ntirushishikajwe n’ikinamico rya Perezida Tshisekedi

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 12, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yongeye guhamya ko idashishikajwe n’imyitwarire y’ikinamico ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ukomeje kwigaragaza nk’ushaka amahoro kandi ari we nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke mu gihugu ayoboye no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Nyuma yo kwiyererutsa imbere y’Inama yahuriyemo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu Bubiligi muri iki cyumweru, Perezida Tshisekedi yongeye kwihandagaza mu itangazamakuru avuga ko gusaba amahoro nk’umunyembaraga atari intege nke, bityo yizeye ko ibyo aheruka gusaba u Rwanda ruzagera aho rukabyumva.

Perezida Tshisekedi wiyambitse uruhu rw’intama, ni we wumvikanye mu bihe bitandukanye agaragaza umugambi wo gufasha urubyiruko rurwanya u Rwanda guhirika ubutegetsi buriho, ndetse no kugaba ibitero byubika Kigali yibereye i Kinshasa.

Nyuma yo kwigaragaza nk’intwari y’amahoro imbere y’abayobozi bamukomeye amashyi i Buruseli, Tshisekedi yongeye kuvuga ko atitaye ku byo u Rwanda rwagaragaje ubuyobozi bwa RDC nk’ubudashaka amahoro kuko guhera mu 1999 hamaze gusinywa amasezerano y’amahoro, asaga 10 ariko yose akaba yarirengagijwe.

Perezida Tshisekedi we yafashe intambwe ikomeye yo kwinjiza abarwanyi b’umutwe wa FDLR mu ngabo z’igihugu ndetse anategura umugambi wo kugaba igitero ku Rwanda, ku bw’amahirwe uza kuburizwamo n’inyeshyamba za M23 z’Abanyekongo barambiwe imiyoborere mibi yimakaje ivangura, amacakubiri n’ubwicanyi bushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gihe yiyamamarizaga kongera kuyobora RDC, Tshisekedi yakomeje kwibasira u Rwanda n’abayobozi barwo, agera n’aho yita Perezida wa Repubulika Paul Kagame “Hitileri”, ari na ho yashimangiye ko yiteguye gutangiza intambara ku Rwanda.

Kuri ubu, yavuze ko atitaye ku byo u Rwanda ruvuga ko ibyo arimo ari ikinamico rigamije gusinziriza amahanga n’Abanyekongo badashaka kurwanira ukuri, ariko u Rwanda na rwo rusubiza ko rutitaye ku rwenya akomeje gukina.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yongeye gushimangira ko Perezida Tshisekedi nadahinduka azategereza akaruha, kuko u Rwanda rutitaye kuri iryo kinamico.

Ati: “U Rwanda ntirushishikajwe no kugira uruhare muri urwo rwenya, rugenewe Abanyekongo n’abaterankunga mpuzamahanga bagisinziriye.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Amerika nk’umuhuza ari yo ikomeje gutegereza ko Perezida Tshisekedi yakwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo kwanga amasezerano y’ukwihuza kw’Akarere mu by’Ubukungu (REIF) yari yamaze kwemezwa n’itsinda yohereje mu biganiro ku wa 3 Nzeri, ariko akaribuza gusinya ku munota wa nyuma.

Yavuze kandi ko abandi bategereje ko Perezida Tshisekedi yakwihana ari Qatar, icyihanganye igira ngo Tshisekedi akureho amananiza maze atere intambwe nzima mu biganiro bya Doha.

Ati: “Abategereje ni abahuza, izindi mpande zirebwa n’ibiganiro by’amahoro, ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga, bose bifuza kubona Perezida Tshisekedi areka kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano no kureka kugaba ibitero by’indege nto zitagira abapilote ku basivili, kwibasira Abanyamulenge n’abandi Banyekongo b’Abatutsi, agasenya by’ukuri abajenosideri ba FDLR, agahagarika gukorana n’umutwe wahanwe n’amahanga wa Wazalendo, imvugo z’urwango n’imitwarire idahwitse ku Rwanda, kandi akareka gukorana n’abacanshuro kuko ari ukwica amategeko mpuzamahanga.”

Imikoranire ya RDC n’abarwanya u Rwanda ntigarukira mu magambo gusa kuko yanagize ingaruka zirimo no gutwara ubuzima bw’abaturage.

Guhera mu mwaka wa 2019, ibitero byambukiranya imipaka no kuvogera ikirere cy’u Rwanda bimaze kurenga 20 bikaba birimo n’ibisasu byarashwe n’ingabo za RDC (FARDC) zifatanyije na FDLR ku butaka bw’u Rwanda muri Mutarama 2025, bigahitana abantu 16 abandi amagana barahakomerekera.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA