Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Budage byatangiye gusuzumira hamwe amahirwe yo kurushaho kwimakaza ubutwererane mu guteza imbere ubwikorezi n’ibikorwa remezo, hibandwa ku buryo bwo gutwara abantu bukoresha amashanyarazi, ibisubizo birambye muri taransiporo n’amahirwe agezweho afitanye isano n’imishinga y’u Rwanda y’ibikorwa remezo.
Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Col. Claudien Bizimungu yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, Serap Güler byibanze kuri ubwo butwererane bugamije guteza imbere ubwokorezi mu Rwanda.
Abo bayobozi bagaragaje amahirwe anyuranye ari mu mikoranire igamije guteza imbere imodoka z’amashanyarazi, gutwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse n’uburyo bw’ingendo bigezweho.
Muri ibyo biganiro, Col. Claudien Bizimungu yashishikarije ibigo bikomoka mu Budage nka Volkswagen na MAN Bus & Truck gukomeza kongera umurego mu gutanga ibisubizo muri ayo mahirwe mashya by’umwihariko mu gukora bisi zikoresha amashanyarazi (e-buses), serivisi za sitasiyo z’amashanyarazi ndetse n’ibindi byose bizaba bikenewe bijyanye no kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya n’indi mishinga y’ingenzi y’iterambere.
Nanone kandi yashimangiye akamaro ko gukomeza kwimakaza ubuziranenge mu byo bakora mu ishoramari ryo mu Rwanda ndetse no gukomeza kureba ibicuruzwa bitanga ibisubizo mu byo u Rwanda rukeneye muri taransiporo.
Yagaragaje kandi akamaro k’ubufatanye mu kurushaho kongerera imbaraga mu butwererane no guhindura ingamba z’iterambere zikavamo imishinga ishyigikira iterambere rirambye ry’ubwikorezi.
Yagize ati: “Ubufatanye ni ingirakamaro mu gukomeza ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Budage no kwihutisha ibisubizo bishya ku bya taransiporo ikeneye byiyongera. Turashishikariza abafatanyabikorwa gukomeza kureba kure, guhangana ku isoko no gukoresha amahirwe avuka by’umwihariko mu bwikorezi bukoresha amashanyarazi, ari na ko hasigasirwa amabwiriza ahanitse y’ubuziranenge no kwizerwa.”
Yavuze ko izo mbaraga zishobora gufasha mu rugendo rwo kugera ku mitangire ya serivisi irambye, ihendukiye buri wese kandi ikora neza ku baturage b’u Rwanda n’u Budage.
Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bukoresha amashanyarazi butanga amahirwe yo kurushaho kunoza uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu bukajyana n’igihe, kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse no gushyigikira iterambere ry’ibikirwa remezo byo gusharija n’izindi serivisi za sitatiyo z’amashajyarazi.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa remezo by’ingenzi by’ubwokorezi, gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’ibigo by’abikorera bishobora kugira uruhare mu gukurura ubumenyi bwa tekiniki, ishoramari n’ikoranabuhanga rishya.
