U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’inkunga y’arenga miliyari 66 Frw azifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi mu Gihugu.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Ingenamigambi Yusuf Murangwa mu gihe u Bushinwa bwari buhagarariwe na Ambasaderi warwo mu Rwanda Wang Xuekun.
Iyo nguzanyo izatangwa na Exim Bank yo mu Bushinwa, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 20.
Ayo mafaranga azakoreshwa mu kubaka Urugomero rwa Giseke mu Karere ka Gisagara no kwagura umushinga wo kuhira imyaka mu buryo bugezweho.
U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuvuzi, ubukerarugendo, ishoramari, uburezi, inganda, ibikorwa remezo n’ibindi.
Ubwo habaga inama muri Nzeri 2024 yahuje u Bushinwa na Afurika, Perezida w’u Bushinwa Jinping yavuze ko igihugu cye kizagira uruhare mu gukomeza guteza imbere ubuhinzi mu bihugu bya Afurika.
Muri ibyo bihugu n’u Rwanda na rwo rurimo cyane ko rwashyize imbaraga muri urwo rwego rutunze Abanyarwanda barenga 65% ndetse rukaba runihariye igice kinini cy’ibyoherezwa mu Bushinwa.
U Bushinwa bwagaragaje ko mu myaka itatu iri imbere buzagira uruhare mu mishinga mishya 30 ijyanye no kubaka ibikorwa remezo muri Afurika.
Ikindi ni uko mu myaka itatu iri imbere icyo gihugu giteganya guha ibihugu bya Afurika Ama-Yuan miliyari 360 angana na miliyari 50,7 z’amadolari y’Amerika.
Ni ishoramari rizashorwa no mu Rwanda cyane ko u Bushinwa buri kurufasha mu cyerekezo 2050 kizarusiga rubaye kimwe mu bihugu bikize.
Mu guteza imbere ubuhinzi Perezida Jinping yagaragaje ko u Bushinwa buri guteganya gufasha Afurika guteza imbere urwo rwego, birimo ubutaka bungana na hegitari 6670 bwo gukoreraho igerageza ry’ubuhinzi bugezweho no kohereza muri Afurika inzobere mu buhinzi z’Abashinwa 500, zizafasha ibihugu bya Afurika gukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi.