Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani zaganiriye ku ngamba zo gukomeza no kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu n’umutekano.
Ni ibiganiro byagarursweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani Takeshi Iwaya, ubwo bahuriraga mu Nama Mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku Iterambere rya Afurika (TICAD 9) yatangiye ku wa 20 Kanama 2025.
Minisitiri Iwaya yahaye ikaze Nduhungirehe amwibutsa ko yakuriye mu Buyapani bityo akaba afitanye n’icyo gihugu imikoranire yihariye.
Yanashimangiye ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo afite akamaro, agaragaza ko ari ngombwa ko impande zose zayashyizeho umukono ziyubahiriza.
Takeshi Iwaya yavuze ko u Buyapani bwatanze inkunga y’ibiribwa bwo kugoboka impunzi zagizweho ingaruka n’ibibazo by’umutekano mu Karere, bubinyujije mu Kigo Mpuzamahanga cyita ku biribwa cya WFP, hagamijwe guhanga n’ibibazo bigaragara mu Karere k’Ibiyaga bigari kandi bazakomeza guharanira ko kagira umutekano uhamye.
Yakomeje avuga ko ako Karere gakeneye amahoro kandi ko ari ingenzi mu gufasha ibikorwa by’ubucuruzi u Buyapani bwakorana n’u Rwanda.
Minisitiri Iwaya yavuze ko u Buyapani bwatanze inkunga y’ibiribwa biciye mu Kigo Mpuzamahanga wita ku biribwa ku Isi (WFP) kugira ngo bufashe impunzi n’abaturage bazakira, cyane cyane kubera ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Yongeyeho ko u Buyapani buzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura ituze no gukemura amakimbirane bigizwemo uruhare n’abaturaga akarere ubwabo.
Yanagarutse ku kamaro k’amahoro n’umutekano mu koroshya ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ku buyobozi bwa Minisitiri Takeshi Iwaya, u Buyapani bwagaragaje imikoranire binyuze mu nama ya TICAD ndetse yizeye ko buzanashyigikira ubufatanye hagati y’u Buyapani n’Afurika, anavuga ko ashyigikiye igitekerezo cyo gushyigikira amahoro n’umutekano mu Karere.
Nduhungirehe yamubwiye ko ashimira u Buyapani ku nkunga butera ibikorwa by’ubutabazi, ashimangira ko azakomeza guharanira ubwo butwererane by’umwiharimo mu rwego rw’ubukungu.
Abo ba Minisitiri bombi bagaragaje ko Isi irimo guhura n’ibibazo by’umutekano birimo ibiterwa na politiki yashyizweho na Korea ya Ruguru, iby’ingufu za kirimbuzi n’ibitwari bya misile, ndetse n’andi mavugurura y’akanama k’umutekano, bemererwa gukomeza gukorana bya hafi mu kubishakira umuti.
Ku ruhande rwe, Minisitiri Nduhungirehe yashimiye u Buyapani ku bufatanye bwabwo muri gahunda za TICAD, anagaragaza ko yifuza kurushaho kongera ubufatanye hagati y’u Buyapani n’Afurika, cyane cyane mu bikorwa bigamije amahoro n’umutekano mu karere.
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye u Buyapani ku nkunga butanga mu by’ubutabazi, anavuga ko yifuza ko ubufatanye burushaho kwaguka no mu rwego rw’ubukungu.
Abaminisitiri bombi banaganiriye ku bibazo mpuzamahanga binyuranye, birimo politiki zijyanye na Koreya ya Ruguru (harimo ikibazo cy’ibisasu bya kirimbuzi n’ibyoherezwa mu kirere, ndetse n’ikibazo cy’abantu bashimuswe), ndetse no ku mpinduka z’akanama k’umutekano ka Loni. Bemeranije gukorana bya hafi mu gushaka ibisubizo by’izo ngingo.