Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza ziri kurebera hamwe uko zakwita ku ishoramari rirengera ibidukikije by’umwihariko binyuze mu gushaka ibyuma bigezweho bitangiza ibidukikije bikonjesha, bikanabika umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura.
Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko ibyo biganiro byatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026, barimo kugirana n’u Bwongereza byabanda ku kureba uruhare rwa buri wese kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubona ibyuma bikonjesha bitangiza ibidukikije ndetse byegerezwe abahinzi hagamijwe kubungabunga uwo musaruro.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, (MINAGRI) igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi wangirika kubera kutagira ubuhunikiro, ubwanikiro, uburyo bwo kumisha no gukonjesha ibyasaruwe, biri ku kigero cya 13.8%, ariko hari intego yo kuwugabanya ukagera munsi ya 5% bitarenze mu 2029.
Ibitunguru byangirika ku kigero cya 15.4%, urusenda; 17.2%, umuceri 12.4%, ibigori; 13.8% mu gihe imboga n’imbuto byangirika bitewe no kubura ibyuma bikonjesha bibikwamo.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye Bernadette avuga ko ibiganiro barimo n’u Bwongereza bizatanga ibisubizo birambye bigamije gukemura ibyo bibazo, hanitabwa ku bidukikije cyane ko hari zimwe mu mashini byagaragaye ko zangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba (Ozone).
Yagize ati: “Turi kuganira ngo turebe amahirwe ahari n’inkunga yaboneka mu kurengera ibidukikije twakwifashisha mu gukomeza gutera imbere muri izo gahunda zo kugira ibyuma bikonjesha bikora neza, byegereye aho umusaruro uturuka.”
Binyuze mu bufatanye n’u Bwongereza u Rwanda rwungutse Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu bijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n’ibiribwa (Africa Center of Exellence for Sustainable Cooling and Cold Chain/ACES).
Dr. Arakwiye agaragaza ko cyashyizweho mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kubungabunga umusaruro kandi kiri gufasha kwerekana uko ibikomoka ku buhinzi byangirika vuba nk’imboga n’imbuto byabungabungwa hifashishijwe imashini zikonjesha zitarekura imyuka ya Hydrofluorocarbures (HFCs), yangiza akayunguruzo k’izuba.
Yagize ati: “Biri kudufasha gupima ibyo bikoresho bikonjesha n’ibindi bikoresho bishamikiye ku bintu byo gukonjesha kuko murabibona uko ubushyuhe bugenda bwiyongera bigenda bisaba ko dushyiramo ibyuma bikonjesha.”
Yakomeje ati: “Turifuza ko ibyuma biza mu Rwanda byaba byujuje ubuziranenge kuko hari ibyuma byagaragaye ko bifte ibinyabutabire bwanduza umwuka n’akayunguruzo k’izuba gatuma ikirere gikomeza gushyuha mu buryo budasanzwe.”
Ashimangira ko ACES ifasha gupima ibyo byuma no kubisuzuma mu gihe bigize ikibazo bigakomeza gukora uko bikwiye.
U Bwongereza buvuga ko buri kuganira mu buryo bwagutse n’u Rwanda hagamijwe guteza imbere imikoranire irambye irengera ibidukikije.
Umujyanama wa Leta y’u Bwongereza mu by’imihindagurikire y’ibihe muri Afurika y’Uburasirazuba, Gwilym Jones agaragaza ko hakenewe uruhare mu gufungura amarembo yagutse y’ishoramari hibandwa kurengera ibidukikije mu buryo burambye.
Yagize ati: “Turi kubaka ubufatanye bukomeye hagati y’impande zombi dushora mu bikorwa byadufasha. Burakora mu nzego z’ingenzi haba mu buryo bwo gukonjesha mu buhinzi, no gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye.”
Umuyobozi Mukuru wa ACES, Toby Peters agaragaza ko umusaruro wa Afurika ungana na 30% wangirikira mu gihe cy’isarura ku bwo kubura uburyo ubikwamo; ibyo bikagaragaza igihombo mu buryo bw’amafaranga, kwihaza mu biribwa n’ibindi bihombo biterwa n’ibyo umuntu ashora mu gihe cy’ihinga.
Ashimangira ko ibyo bibazo bikwiye gukemurwa byihuse bikabonerwa umuti urambye.
Ubu ikigo ACES gifite ibice bitandukanye, birimo aho abanyeshuri bigira, ububiko bushobora gushyirwamo ibiribwa n’imiti bigakonjeshwa mu buryo bwagenwe, Laboratwari ifasha mu gusuzuma ibyuma bigezweho bikonjesha, icyumba cyerekanirwamo uko iri koranabuhanga rishyirwa mu bikorwa n’ibindi.

