U Rwanda rubangamiwe no guturana n’ibihugu byimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside
Imibereho

U Rwanda rubangamiwe no guturana n’ibihugu byimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 5, 2025

Umwe mu migani y’Abarabu n’Abayahudi wamamaye cyane, uvuga ko “Mbere yo gutoranya aho gutura ubanze utoranye umuturanyi”, ariko hari igihe bidashoboka mu gihe bigoranye ko watandukana n’abo musangiye imbibi za gakondo yanyu, imipaka n’ibindi bidashobora kwimuka.

Abaturanyi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari badashaka kwigira ku mateka y’u Rwanda rwasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 31 ishize, batuma ibyabaye bigakangaranya Isi yose hatagize igikorwa byakongera kwisubira.

Kubera amateka asa n’acengeranyemo y’ibyo bihugu, ubu u Rwanda ruracyahura n’inzirizi zikomeye ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa zishingiye kuri ayo mateka agenda yisubira.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), itangaza ko abagifite imyumvire y’ivanguramoko n’amacakubiri yarenze y’inkike z’u Rwanda bakiri ikibazo muri sosiyete.

Mahoro Eric, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, yagize ati: “Kuva Abakoloni baza bagasenya imiyoborere yacu, bagasenya indangagaciro za Kinyarwanda, za Repubulika na zo zikurikiyeho zigakomeza imiyoborere mibi yo kuvangura Abanyarwanda, Abatutsi bakirukanwa ndetse iyo ngengabitekerezo tukaba tukiyibona n’ibisigisigi byayo bikaba bitutumba no mu Karere turimo aho bimwe mu bihugu duturanye bigifite imiyoborere ishingiye ku bwoko, buriya ni agahomamunwa. Umuntu utaratekereza ngo arenge iyo myumvire aba ari ikibazo gikomeye mu bandi.”

Mu kiganiro cyagarukaga ku bikorwa by’Ukwezi k’Ukwakira kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira, Mahoro yagaragaje ko amahitamo y’u Rwanda n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari ukubakira iterambere ry’Igihugu ku bumwe.

Izindi nzitizi yagarutseho zirimo abasigaye bifashisha ikoranabuhanga mu gukwirakwiza imvugo z’urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho imyumvire y’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikomeza kwanduza urubyiruko rutagira amakenga.

Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yagaragaje izindi nzitizi z’ubumwe n’ubudaheranwa zabonetse mu Karere ayoboye zirimo bamwe babonetseho ingengabitekerezoi ya Jenoside, kwironda kw’Abanyaburera no kwivangura bashingiye ku duce bakomokamo.

Yavuze ko nubwo izo nzitizi ari nke cyane, na zo zahagurukiwe kugira ngo zitarushaho kwanduza Umuryango nyarwanda ubarirwa ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kiri hejuru ya 94% nk’uko bigaragazwa mu bushakashatsi.

“Nta gusirimuka usenya Igihugu”

MINUBUMWE yashimangiye ko mu bikorwa bakora muri uku kwezi k’Ukwakira harimo kuganira hagati y’urubyiruko n’abantu bakuru bibukiranya amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda kugira ngo hato amasomo bakwiriye kuyigiraho atabacika.

Mu byo bibandaho cyane ni ugukangurira abakuze kwirinda guhererekanya umurage mubi uturuka ku mateka, urimo ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi.

Mahoro yavuze ko abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite inyungu mu gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo ari na byo byaguka no mu Karere.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhagarika urwo ruhererekane rufite ingaruka ziremereye kandi zimara igihe kirekire.

Yakomeje agira ati: “Nanagire inama urubyiruko yo kudakinisha iyo mitekerereze kuko irabanza igasenya uyirimo, kandi hari abasigaye babigira nk’ibintu bimeze nk’aho ari ibisirimu. Nta gusirimuka usenya Igihugu, ntibishoboka. Nibasigeho bacire birarura! Ariko n’abakuru bagifite iyo mitekerereze kuko tugenda tubabona, ugasanga barivanga mu mibanire y’urubyiruko bati hariya ntukajyeyo ni ku nzigo, ni ibintu biciriritse cyane.”

Dr. Uwamariya Valentine, Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Imiyoborere mu Muryango Unity Cub, yavuze ko Abanyarwanda bahuriye ku isano y’Ubunyarwanda ari na yo mpamvu gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ibonwa nk’ibuye ry’ifatizo.

Yagaragaje kandi ko kuba Umunyarwanda ugashyira amaboko mu mufuka bidahagije, ahubwo bijyana no gukora ukagira umusanzu utanga ku iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.

Yaboneyeho kandi gushimangira ko bafatanya na MINUBUMWE kwimakaza ubunyarwanda, no gusiba ibizinga bikiri ku Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Dr. Uwamariya Valentine, Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Imiyoborere mu Muryango Unity Cub

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA