U Rwanda rubaye urwa 2 muri Afurika rutangije sisitemu irengera ibidukikije
Ikoranabuhanga

U Rwanda rubaye urwa 2 muri Afurika rutangije sisitemu irengera ibidukikije

KAMALIZA AGNES

September 11, 2025

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), kuri uyu wa 11 Nzeri 2025 yatangije sisitemu yiswe ‘Green Taxonomy’ izafasha amabanki, ibigo by’ubucuruzi n’imari gukora imishinga itangiza ibidukikije.

Green Taxonomy ni umurongo n’ibipimo ngenderwaho bishobora kwerekana niba umushinga uri gukora cyangwa ishoramari bishyigikira kandi ntibyangize ibidukikije.

Ni sisitemu isanzwe imenyerewe mu bihugu by’i Burayi, ariko ku mugabane wa Afurika ikaba yaratangiye gukoreshwa bwa mbere mu 2022 na Afurika y’Epfo, ubu u Rwanda rukaba rubaye urwa kabiri ku mugabane rutangije iyo sisiteme.

Igamije guhindura u Rwanda igihugu gifite ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ni sisitemu nanone kandi izagena uko iyo mishinga izakorwa mu buryo burambye kandi bubungabunga ibidukikije.

Ubuyobozi bwa Minecofin bwatangaje ko ibigo by’imari, abakora imishinga n’abandi bakwiye kumva akamaro ka Green Taxonomy.

Asiimwe Hurbert, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere urwego rw’imari muri Minecofin yavuze ko ubu bari kuganiriza abakora muri izo nzego kugira ngo babyumve neza kandi bishyirwe mu bikorwa bumva akamaro kabyo.

Yagize ati: “Niba uwo mushinga utangiza ibidukukije icyo twiteze ku bigo by’imari ni uko serivise z’imari zijyanye n’ibidukikije byashyirwa ku nyungu nto kugira ngo n’abantu bashobora kujya muri iyo mishinga bumve ko byoroheje.”

Yongeyeho ko nta buryo Mpuzamahanga bwemewe u Rwanda rwari rufite bwo kubungabunga ibidukikije ariko uyu ari umurongo mwiza wo kubikora binyuze mu mishinga itandukanye.

Asiimwe avuga ko ubu gahunda yo kutangiza ibidukikije yari isanzwe ikoreshwa mu bikorwa by’ubwubatsi, ubwikorezi, n’ubuhinzi bitewe nuko ari zo nzego zashowemo amafaranga menshi ariko n’izindi zikaba zigiye gushorwamo.

Icyerekezo 2050, u Rwanda rwifuza kuba rufite izamuka ry’ubukungu n’iterambere bijyana n’inzira y’imikoreshereze n’imicungire y’umutungo kamere mu buryo burambye, hubakwa ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ari na zo zigira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

Kugera mu 2030, u Rwanda rwifuza kuzaba rwaragabanyije ku rugero rwa 38% ibyuka byangiza ikirere.

Leta y’u Rwanda ikaba iteganya ko amafaranga akenewe muri iryo shoramari azaturuka mu bikorwa bitandukanye, birimo inkunga z’amahanga n’ibikorwa by’ishoramari rishyirwa mu kurengera ibidukikije.

Biteganyijwe kandi ko hazahindurwa uburyo bwo guhinga bukozwe mu buryo burengera ibidukikije bikaba  bizasaba ishoramari ryihariye rya miliyari 6,2 z’amadolari y’Amerika kugera mu 2050 ariko  miliyari 5,6 z’amadolari zikaba zizava  mu bikorera.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA