U Rwanda rufite ibyuma 48 bibika toni 5000 ku munsi z’umusaruro w’ibihingwa ngo utangirika

U Rwanda rufite ibyuma 48 bibika toni 5000 ku munsi z’umusaruro w’ibihingwa ngo utangirika

ZIGAMA THEONESTE

March 18, 2026

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Ndabamenye Telesphore yagaragaje ko u Rwanda rufite ibyuma 48 by’ikoranabuhanga byagenewe kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi wangirika mu gihe cy’isarura, aho byitezweho kubika toni 5000 ku munsi.

Yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu kiganiro bagiranye, ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, cyibanze kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026

Yagize ati: “Turimo kunoza ibijyanye no kubungabunga umusaruro w’ibihingwa, ibikoresho bitajyanye n’ikoranabuhanga bihindurwe.”

Yavuze ko byagaragaye ko ibikoresho bibungabunga umusaruro ngo utangirika mu bihe byashize hari aho byashyizwe hadakorewe igenzura.

Ati: “Hari ibyagiye bijyaho ikoranabuhanga bikoresha, harimo gukoresha ingufu z’izuba byose ugasanga bifite ibibazo. Twakoze ibarura ryabyo dusanga hari ibyuma birenga 48 bifite ubushobozi bwo kuba byabika hafi toni 5000 bisaga, ku munsi”.

Uwo muyobozi yavuze ko hafashwe ingamba zigamije kunoza uburyo bwo kwita ku musaruro aho ibyo byuma noneho bishyirwa ahakunze kuboneka umusaruro mwinshi.

Yashimangiye ko hitabwa ku binyampeke n’ibindi byoherezwa mu mahanga bigakomeza kwitabwaho kugira ngo bitange umusaruro byitezweho.

Kugeza  ubu MINAGRI igaragaza ko Leta ikomeje gukorana n’Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi bubungabunga ibidukikije (RICA) mu gukoresha ibyo byuma bibangabunga umusaruro.

Minisitiri Dr Ndabamenye ati: “Abana bato barangije mu mashuri y’ubumenyi ngiro bakaba bakora mu ruhererekane mu buryo bwo gusana  ibyangiritse no gufasha abahinzi kubikoresha neza”.

Ndabamenye yabwiye Abadepite ko muri uyu mwaka igerageza rya mbere kuri ibyo byumva 48 rizaba ryarangiye kugira ngo bikomeze kubungabungwa bikoreshwe icyo byagenewe.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikomeje kongererwa agaciro

Minisitiri wa MINAGRI Dr. Ndabamenye yakomeje avuga ko u Rwanda rushyize imbere gahunda yo kongerera agaciro ibihingwa birimo avoka zikorwamo amavuta. Yashimangiye ko hakenewe imikoranire y’inzego zishinzwe ubuziranenge n’ubucuruzi  kugira ngo bigera ku babikeneye bimeze neza.

Mu mwaka wa 2025, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2029, hazabaho kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%, kwihaza ku mbuto no ku bikomoka ku musaruro w’ubworozi, kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hirindwa ko wangirika no kureshya ishoramari mu buhinzi no guhanga ibishya.

Yavuze ko kongera umusaruro w’ubuhinzi bizagerwaho binyuze mu kongera ikoreshwa ry’ifumbire n’imbuto z’indobanure, hongerwa ingano yabyo no ku bigeza ku bahinzi ku gihe.

Ikindi ni uko hirya no hino mu gihugu hazashyirwaho uburyo bushya bw’imikorere y’ubuhinzi n’ibyanya byihariye bikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere. 

Hazanozwa kandi imikoreshereze y’ubutaka buhujwe bukorerwaho ubuhinzi, hagamijwe kuzamura umusaruro no kuwongerera agaciro. 

Hazashyirwa imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo gukoresha uburyo butandukanye bwo kuhira, ubuso bwuhirwa bukazava kuri hegitari 71,000 bukagera kuri hegitari zisaga 130,000.

Ubuso buriho amaterasi y’indinganire nabwo buzongerwa buve kuri hegitari 142,000 bugere kuri hegitari zisaga 167,000, ikindi ni uko ku bufatanye n’abaturage, amaterasi azagezwa ahantu hose akenewe mu gihugu.

Umusaruro wangirika nyuma yo gusarura na wo uzagabanyuka uve ku kigero cya 13.8% wari uriho mu 2023, ugere munsi ya 5%. Inguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari mu rwego rw’ubuhinzi, zizazamuka zigere ku 10%.

Minisitiri wa MINAGRI Dr Ndabamenye yabwiye Abadepite ko u Rwanda rukataje mu gushaka uko rwabungabunga umusaruro w’ubuhinzi ntiwangirike

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA