Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), cyatangaje ko u Rwanda rufite umucanga wa silica usaga toni miliyoni 73 ushobora gukoreshwa mu nganda zikora ibirahuri, ndetse hakaba hari abashoramari batangiye gukururwa n’uwo mutungo kamere.
Ubushakashatsi bwerekanye ko uyu mucanga uboneka cyane mu Turere twa Kirehe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Muhanga, kandi ushobora gushyigikira ibikorwa byo gukora ibirahuri mu gihe cy’imyaka 700 iri imbere.
Inyigo y’ishoramari yagaragaje ko ubwinshi n’ubwiza bw’umucanga, cyane cyane mu bice bya Kirambo, Masangano na Kirehe, byujuje ibisabwa mu nganda mpuzamahanga.
Ibyavuye mu isuzuma byagaragaje ko umucanga uri mu Karere ka Kirehe ufite ubuziranenge budasanzwe, kuko ibipimo by’ibanze byoherejwe gupimwa mu ruganda rwa Mulia Glass Factory rwo muri Indonesia byagaragaje ko bigizwe na 98.9% bya silica.
Ibi bituma uba mwiza cyane mu gukora amacupa y’ibirahuri, iby’amadirishya, fibre de verre n’ibindi bicuruzwa by’inganda zitandukanye.
Abayobozi b’inzego z’ibanze babona iyi nkuru nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukungu.
Modeste Nzirabatinya, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yabwiye itangazamakuru ati: “Hari amahirwe mu bice bya Nasho na Nyarubuye yo gukuramo umucanga wo gukora ibirahuri. Bishobora guteza imbere ubukungu bwacu no kongera umutungo w’Akarere.”
Nk’uko raporo ya Global Market Insights ibivuga, isoko ry’ibirahuri by’amadirishya mu Burasirazuba bwa Afurika ryari ryitezweho kugera ku miliyoni 235 z’amadolari mu 2024, bitewe n’izamuka ry’ubwubatsi, guca ikoreshwa ry’ibikoresho bya pulasitike no kwiyongera kw’ubusabe bw’ibikoresho byo gupfunyika ibinyobwa.
Mu Rwanda, ibyifuzo by’abakenera amacupa byari biteganyijwe kuzamuka biva kuri toni 21.816 mu 2023 bikagera kuri toni 24.179 mu 2027 bikomeza gushimangira icyifuzo cyo kugira inganda z’ibirahuri mu Gihugu.
Inzego z’ubuyobozi zivuga ko Kirehe ari yo ifite umucanga wa silica mwinshi kurusha ahandi mu gihugu, ubarirwa hejuru ya toni miliyoni 55.
Umucanga wa Kirehe ntugizwe na silica gusa, ahubwo ufitanye isano n’ibindi bikoresho by’ingenzi birimo amabuye y’amasadabwayi n’andi y’agaciro yifashishwa mu bwubatsi, ari yo feldspar na limestone.
Pudence Rubingisa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yashimangiye ko iyi mitungo ifite akamaro kanini mu iterambere ry’iyo Ntara.
Ati: “Hamaze gukorwa ibikorwa by’ishoramari rya RDB mu gutangiza inganda zikora ibirahuri, Intara y’Iburasirazuba izabibyaza umusaruro binyuze mu guhanga imirimo, kubaka ibikorwa remezo, guteza imbere ubukungu no kongera umusaruro.”
Rubingisa yongeyeho ko icyemezo cyo guhagarika amacupa ya pulasitike cyateje imbere ibyifuzo by’abakenera amacupa y’ibirahuri, ibikombe n’amadirishya, bityo bigashyira igitutu ku kongera umusaruro w’umucanga uriho.
Masangano ifite Toni miliyoni 3.4
Masangano, ikirombe giherereye hagati y’Uturere twa Gakenke, Muhanga, Ngororero na Nyabihu, ufite toni zisaga miliyoni 3,4 z’umucanga ushobora gukoreshwa mu gukora ibirahuri.
Ikirombe kiri hafi y’Ikiyaga cya Kivu, bikorohera gutwara ibikoresho mu nganda.
Kirambo–Kirimbi ifite hafi toni miliyoni 1
Mu Karere ka Nyamasheke, ububiko bwa Kirambo–Karundura/Kirimbi bufite toni zirenga 985.000 z’umucanga, ufite silica ya quartz iri hagati ya 80–85%, bigatuma uba mwiza mu nganda zikoresha silica.
Mu bindi bice by’Igihugu, mu Karere ka Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Muhanga, hari ububiko bw’umucanga n’ubundi bushobora gushyigikira inganda z’ibirahuri.
Etienne Secumi, umushoramari mu bucukuzi bw’umucanga wo muri Rutsiro, yavuze ko umusaruro w’umucanga ushobora kwiyongera nyuma yo gutangiza uruganda rushya rw’ibirahuri.
Ku ishoramari n’umusaruro utegerejwe, RDB yagaragaje ko hakenewe miliyoni 85 z’amadolari ya Amerika mu kubaka uruganda rukora rukora ibirahure birambuye (flat glass) na miliyoni 150 z’amadolari mu gukora ibirahure bibika ibintu (container glass).
Hashingiwe ku buryo uruganda ruzaba rukora, u Rwanda ruzaba rukeneye toni 220 z’ibirahuri by’amacupa buri mwaka, bitanga miliyoni 45 z’amadolari, ndetse na toni 400 z’amadirishya (flat glass), zitezweho gutanga miliyoni 75 z’amadolari buri mwaka.
Ibirahire birambuye bikoreshwa mu madirishya, inzugi n’inkuta z’ibirahuri, mu gihe ibikozwe nk’mu buryo bwo kubika ibintu bikoreshwa mu macupa, amayogi n’ibindi bikoresho bitandukanye, byose bikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Afurika.
