Leta y’u Rwanda yagaragaje ko mu gihe imiterere y’Igi igenda ihindagurika, igifitiye icyizere uruhare rw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OCAPS) mu guharanira iterambere rirambye ry’ibihugu biwuhuriyemo, binyuze mu guhindura uburyo inkunga zikusanywa zikanakoreshwa mu nzego zitandukanye.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yabikomojeho mu Nama ya 11 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika, yabereye i Malabo, muri Guinée Equatoriale, aho yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mu ijambo yagejeje ku Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye iyo nama, Dr. Nsengiyumva yavuze ko imikorere y’ibihugu bihuriye muri uyu muryango ikwiye kujyana n’impinduka zigenda zibaho buri gih.
Yakomeje agira ati: “U Rwanda rwizera ko OACPS ishobora kurushaho gukomeza gushimangira uruhare rwayo, ntibe gusa urubuga rw’ubufatanye, ahubwo ikaba n’urubuga rworohereza ishoramari kandi rugateza imbere impinduka mu bukungu.”
Yakomeje asaba ko OACPS yafashwa kuba umuryango urushijeho guhama mu kuba umusemburo w’impinduka mu by’ubukungu aho kugira ngo ube umuryango ubifasha kurushaho kunoza ubutwererane bwa Politiki gusa.
Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye ku wa 28 Werurwe, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka Umuryango wa OACPS uteye imbere kandi uvuguruye mu Isi Ihindagurika.”
Ni inama yahurije hamwe abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, muri Karayibe na Pasifika baganira ku buryo bunyuranye bwo kurushaho kwagura ubutwererane no guhangana n’ingorane z’iterambere.
U Rwanda rwitabiriye iyi nama rwabaye kimwe mu bihugu byashinze Umuryango OACPS mu mwaka wa 1975 binyuze mu Masezerano ya Georgetown yari agamije guhuza ibihugu 46 muri gahunda yo gukorana n’Umuryango w’Ubukungu w’u Burayi (EEC).
U Rwanda kandi rwagize uruhare muri gahunda zitandukanye za OACPS zirimo ibiganiro bigamije iterambere ry’ubucuruzo ndetse na gahunda z’iterambere.
Uyu Muryango ugira uruhare mu kwifatanya n’u Rwanda mu bihe bikorwa bitandukanye birimo no kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda rwasabye OACPS kureka kwishingikiriza ku mfashanyo
Dr. Nsengiyumva yagarutse ku gaciro ko kwishakamo inkunga yo gutera inzego za OACPS mu buryo buhoraho, mu guharanira ko ikomeza kuba Umuryango ufite agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Yavuze ko hashize imyaka myinshi ubutwererane bw’ibihugu bihuriye muri uyu Muryango bushyigikirwa n’ubufasha bw’amahanga, ariko ashimangira ko mu gihe Isi ihinduka n’uburyo bwo gutera inkunga imishinga inyuranye na bwo bukwiye guhinduka.
Yashimangiye ko kuva ku kwiringira imfashanyo z’amahanga hagashyirwaho uburyo burambye bwo kwishakamo ibisubizo ari ingenzi cyane kugira ngo uyu Muryango urusheho gutanga umusaruro wifuzwa.
Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho hakwiye kongerwa imbaraga mu gukusanya ubushobozi bw’imbere mu bihugu bihuriye muri uyu Muryango kuko ari wo musingi wo gufata mu biganza imikorere yawo no guharanira ko utanga umusanzu ku gihe ndetse mu buryo burambye.
Ati: “Ibi bizaba ari ingenzi cyane mu guharanira ko umusanzu wacu uba uwitezwe, utangirwa igihe kandi mu buryo burambye, harimo no kurasa ku ntego mu buryo bwuzuye.”
Icya kabiri, yanakomoje ku gaciro ko kongerera imishinga yo ku rwego rw’Akarere kugira ngo irusheho gukurura ishoramari ry’igihe kirekire, aboneraho gushimangira ko hakenewe imyiteguro ikomeye mu kwirinda ibyago byaboneka no guhuza imbaraga mu gufungura amahirwe anyuranye y’ishoramari.
Ikindi cya gatatu yashimangiye ni ukurushaho kwimakaza ubufatanye bw’ibihugu binyuze mu guhuza ishoramari ryaba irisanzwe ndetse n’irigenda rivuka.
Yavuze ko kugira ngo hakorwe ishoramari rirambye hakenewe ko abatuye muri kano Karere bimakaza guhanga udushya no guhindura imyumvire.
Ati: “Dukwiye kureka imyumvire yo guhora twishingikirije ku bandi imaze igihe iranga uyu Muryango, ahubwo tugafata inshingano zihuriweho twiyemeza gutanga imisanzu kandi tugakoresha uburyo bushya bwo gutera inkunga imishinga.”
Yaboneyeho gushimangira ukwiyemeza k’u Rwanda ko kuba intangarugero mu gutangira ku gihe imisanzu yarwo nk’uko rutahwemye kubigaragaza mu myaka isaga 50 ishize.
Abayobozi bitabiriye, bitezweho kwemeza amasezerano ya Malabo uyu munsi basoza Inama, akaba ari yo masezerano agaragaza iby’ingenzi bigomba kongerwamo imbaraga ndetse n’ukwiyemeza k’Umuryango mu kurushagho kongera imbaraga muri iyi Si ihindagurika.
Baraganira kandi ku kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kwimakaza iterambere ry’ubukungu, guhangana n’ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe ndetse banarebe ikigero cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Samoa.

