U Rwanda rugiye gutangira gukoresha imodoka n’imashini zigezweho zigenewe kugenzura ubuziranenge bw’imihanda n’ibindi bikorwa remezo, mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’ibyangirika bitaramara igihe.
Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, mu biganiro byahuje Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC).
Ibyo biganiro byashingiraga ku myanzuro y’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yo ku wa 28 Gicurasi 2024, yavugaga ku mihanda yubakwa na Leta ariko igatangira kwangirika mu gihe gito, bitewe n’uko ubuziranenge bwayo butabanje gupimwa uko bikwiye.
Abadepite bagize PAC bagaragaje ko ikibazo cy’imihanda yangirika itamaze kabiri kigomba gushakirwa umuti urambye. Bavuze ko uburyo bwo kwakira imihanda butagomba gushingira ku kureba ko yuzuye gusa, ahubwo ko hakwiye gukoreshwa ibikoresho bigezweho bipima neza ubuziranenge bw’ibyatashywe.
Visi Perezida wa PAC, Hon. Murumunawabo Cécile, yabajije uburyo imihanda itahwa biteganyijwe ko nibura izamara imyaka 20 itarasenyuka, ariko ugasanga ishobora kwangirika mu gihe kitarengeje imyaka ibiri.
Naho Hon. Kalinijabo Barthelemy ashimangira ko bidakwiye kubona imihanda yangirika kandi yari yatashywe byemejwe ko yubatse neza.
Yagize ati: “Kugira imihanda yuzuye ibiremo nta nubwo ari umutako mwiza.”
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko igikorwa cyo gutumiza imodoka n’imashini zigenzura ubuziranenge bw’imihanda kiri kugenda neza.
Yatangaje ko ibice bitatu by’izo mashini byamaze kugera mu gihugu, kandi ko biteganyijwe ko imodoka ya mbere izaba yarangiye mu mpera z’uyu mwaka.
Yagize ati: “Tuzajya tuyicisha mu mihanda mbere yo kuyakira kugira ngo tumenye neza ubuziranenge bwawo.”
Icyakora Abadepite bagaragaje impungenge ko izi mashini zishobora kuzanwa ntizikoreshwe uko bikwiye, ahubwo zikaba umutwaro utari ngombwa.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yasabye ko ibikoresho bikwiye kujyana n’ubushobozi bw’abakozi kandi bikagenzurwa kugira ngo bitamara igihe bidakoreshwa.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Gasore Jimmy, yijeje ko ubuziranenge bw’imihanda bugiye kunozwa kurushaho, cyane cyane binyuze mu kugenzura imirimo ikorwa n’abubaka imihanda kuva igitangira kugeza irangiye.
Ati: “Ikibazo akenshi gituruka ku biba bitakozwe neza mu gihe umuhanda wari ukiri gukorwa. Tugomba kongera imbaraga mu kugenzura amasoko ya Leta ndetse natwe ubwacu tugasura ahakorerwa imihanda.”
RTDA yatangaje ko imodoka n’imashini zigenewe kugenzura ubuziranenge bw’imihanda zamaze gutumizwa, kandi ko zifite agaciro k’arenga miliyari 1 na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika.
