U Rwanda rugiye gutanga urushinge rurinda VIH/SIDA mu gihe cy’amezi 6 
Ubuzima

U Rwanda rugiye gutanga urushinge rurinda VIH/SIDA mu gihe cy’amezi 6 

KAMALIZA AGNES

November 5, 2026

Guhera ki ya 1 Ukuboza 2026 u Rwanda bazatangira ibikorwa byo gutanga inshinge zikingira abantu kwandura virusi itera SIDA (VIH/SIDA) mu gihe cy’amezi atandatu. 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyeneje ko urwo rukingo rw’amezi atandatu rwitwa Lenacapavir Yeztugo, ruzatangwa ku bigo nderabuzima 12 byatoranyijwe mu Gihugu hose, kuva ku wa Ukuboza,  hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.

Umukozi wa RBC ushinzwe gukumira virusi itera SIDA mu bafite ibyago  byo kwandura,  Dr.Zephanie Nzeyimana, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko uyu muti wageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2026, kandi uzatangwa ku buntu ukanunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda kwandura VIH/SIDA.

Ku ikubitiro uru rukingo ruzahabwa abakora ibiraya, abatinganyi, abantu bashakanye n’abanduye iyi Virusi ariko bo batayifite cyangwa abakundana n’abayanduye.

Dr. Nzeyimana yavuze ko urukingo  ruzajya rutangwa ku buntu hatitawe ku bushobozi cyangwa amikoro y’uwifuza kuruterwa; nubwo hari izindi serivisi z’ubuvuzi zijyana no kuruhabwa zishobora kwishyurwa hakurikijwe ubwishingizi umuntu afite nka  Mituweli cyangwa ubundi busanzwe bukoreshwa.

Yagize ati: “Lenacapavir izatangwa  n’ibinini bya PrEP bifatwa buri munsi bizakomeza gutangwa ndetse n’urundi rushinge rwitwa Cabotegravir. Ariko abazahabwa Lenacapavir bazatoranywa hashingiwe ku byago bafite byo kwandura; nk’abakora uburaya, abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abashakanye n’abanduye virusi itera SIDA.”

Ibigo nderabuzima 12 bizatangirwaho Lenacapivir mu Rwanda

Mu cyiciro cya mbere, Lenacapavir izatangirwa mu Ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali, hatoranyijwe ibigo nderabuzima birimo; icya Remera  na  Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, Kabusunzu muri Nyarugenge na Gikondo muri Kicukiro.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, ruzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, ibigo nderabuzima byatoranyijwe ni Rubengera na Gisenyi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, urukingo ruzahabwa ibigo nderabuzima bya Muhoza, (Ruhengeri) na Kinigi, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo, ibigo byatoranyijwe ari icya Gitarama na Rango.

Gutangira gutanga urukingo rwa  Lenacapavir bije mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura serivisi zo kuvura no kwita barwayi  ba  virusi itera SIDA; aho imibare ya 2025 ya RBC igaragaza ko umubare w’abantu bose bafite virusi mu Rwanda mu  bagera ku 234 000,  ariko igipimo cy’ubwandu mu Banyarwanda bafite hagati y’imyaka 15 na 49 cyamanutse kikagera kuri 2,2%  kivuye kuri 2,7% mu myaka yashize. 

Mu abagore bafite hagati y’imyaka 15-49 ubwandu buri kuri 2,8%, mu gihe mu abagabo bafite hagati y’imyaka 15-49 ubwandu buri kuri 1,5%.

Mu gutatanga urukingo rwa Lenacapavir, u Rwanda ruzaba rukurikiye ibindi bihugu byarutangiye byo muri Afurika y’i Burasirazuba nka Kenya na Uganda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA