U Rwanda rugiye gutangaza ko rwatsinze icyorezo cya Marburg
Ubuzima

U Rwanda rugiye gutangaza ko rwatsinze icyorezo cya Marburg

ZIGAMA THEONESTE

December 19, 2024

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangaza irangira ry’icyorezo cyateww na  Virusi ya Marburg cyashegeshe urwego rw’ubuvuzi by’umwihariko kuko cyibasiye abaganga. 

Ni amakuru biteganyijwe ko ashyirwa ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024. 

Ubusanzwe inzobere mu buzima zitangaza ko icyorezo byemezwa ko cyacitse mu gihe hashize iminsi 42, nta bwandu bushya bugaragara, bigatangira kubarwa nyuma y’aho hagaragaye ubwandu ku muntu wa nyuma.

Tariki ya 31 Ukwakira ni bwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iheruka gutangaza ko nta muntu wanduye icyorezo cya Marburg. 

Tariki ya 29 Ugushyingo 2024 kugeza tariki ya 6 Ukuboza 2024, ni ukuvuga iminsi 35 ikurikiranye yashize nta bwandu bushya bugaragaye ndetse icyo gihe hari hashize iminsi 29 umuntu wa nyuma asezerewe mu bitaro.

Kugeza ubu tariki ya 19 Ukuboza 2024, hashize iminsi 48 nta bwandu bushya bugaragaye kandi iminsi 42 irashize umuntu wa nyuma asezerewe mu bitaro.

U Rwanda rwatangaje bwa mbere umuntu wanduye icyorezo cya Marburg tariki ya 27 Nzeri 2024. 

Ni indwara yahitanye abantu 15 biganjemo abakora kwa muganga, icyakora guhera tariki ya 15 Ukwakira  2024, nta wundi muntu wongeye gutangazwa ko yahitanwe n’icyo cyorezo.

U Rwanda rwatangaje ko icyorezo cyahitanye abantu bake mu mateka yacyo kuva cyakwaduka, kuko habarurwa 22,7% bahitanwe na cyo mu Rwanda, mu gihe ubusanzwe ubushakashatsi bugaragaza ko 88% by’abafashwe n’icyo cyorezo mu myaka yashize cyabahitanye.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kandi icyo cyorezo kiza ku mwanya wa gatatu ku Isi mu byibasira abantu bikanabambura ubuzima cyane.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA