Tariki ya 1 Gashyantare 2025, Guverinoma y’u Rwanda, izatangiza ku mugaragaro ingamba zigamije kurandura indwara ya kanseri y’inkondo y’umura, bitarenze mu 2027.
Ni muri gahunda yo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya kanseri ku Isi, wizihizwa tariki ya 4 Gashyantare buri mwaka.
Iyo ni gahunda kandi ijyanye n’intego ziswe 90-70-90 z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/ WHO) zashyizweho mu bihugu byose byo ku Isi.
Ni uburyo WHO yashyizeho bugamije gukingira 90% by’abakobwa bafite imyaka 13 kugeza kuri 15, virusi ya Human Papillomavirus (HPV), gupima 70% by’abagore bafite imyaka 29 kugeza 49 kanseri y’inkondo y’umura, no kwemeza ko 90% by’abagore bafite ibimenyetso by’ibanze bya kanseri bahawe ubuvuzi bukwiriye.
Ni mu gihe u Rwanda rwatangiye icyumweru cyahariwe kurwanya indwara ya Kanseri, gihera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 kugeza tariki ya 28 Mutarama 2025.
Ni icyumweru kigamije kongera ubukangurambara ku ndwara ya kanseri harimo kuyisobanurira abaturage kurushaho ndetse no kongera imbaraga mu kuyirinda.
Umuyobozi wa Porogaramu yo kurwanya Kanseri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Maniragaba Théoneste, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rufite umuhate wo gushyira mu bikorwa intego WHO yihaye yo kurandura indwara ya kanseri.
Ahamya ko bizakorwa muri gahunda zitandukanye zirimo gushyira mu bikorwa intego zayo zo kuyikingira no gutanga ibikoresho bikenewe mu buvuzi.
Yagize ati: “Twibanda kuri kanseri y’inkondo y’umura kuko ari gahunda y’Isi yo kuyirandura burundu. Guverinoma yafashe ingamba zose zishoboka kugira ngo tugere ku ntego z’uyu muryango mu mwaka wa 2027. Ibi birimo gukingira abakobwa (HPV), gupima abagore kanseri y’inkondo y’umura, no gutanga ubuvuzi bwihuse ku bamenye ko bafite iyo kanseri”.
Dr Maniragaba yasobanuye ingamba z’ingenzi u Rwanda rwafashe, ashimangira ko hakenewe abaganga b’inzobere, ibikoresho bigezweho, n’ibikorwa remezo by’ubuvuzi bujyanye n’igihe.
Yashimangiye ko mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ibya kaminuza i Huye (CHUB), ibya Gisirikare i Kanombe, ibitaro bya Butaro, n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, hashyizwemo ibikoresho abaganga bakenera mu gupima kanseri y’inkondo y’umura, kubaga no guca mu cyuma.
Ati: “Dukeneye abantu bize gusuzuma, gufasha mu kubaga, no gutanga serivisi zo guca mu cyuma. Ibyo byose byateguwe neza kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba rigende neza”.
U Rwanda rurakataje mu gushyira mu bikorwa intego za WHO, ziswe 90-70-90, aho mu Turere twa Gicumbi na Karongi byagezweho.
U Rwanda rurakataje mu gushyira mu bikorwa intego za WHO, ziswe 90-70-90, aho mu Turere twa Gicumbi na Karongi byagezweho.
Icyakora Dr Maniragaba yavuze ko mu tundi Turere bagikomeje guhunda yo kuzigeraho.
Yaba mu cyumweru cyahariwe kurwanya kanseri no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kuyirwanya biteganyijwe ko hazabaho kuyisobanurira abaturage no kubigisha kuyirinda.
Tariki ya 3 Gashyantare, hateganyijwe siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gusobanurira abaturage ububi bwa kanseri, kwishimira ko hari abayikize no kuzirikana abo yahitanye.
Mu Turere twa Rubavu, Nyabihu na Bugesera na ho biteganyijwe ko hazaba ibikorwa byo gusuzuma iyo kanseri y’inkondo y’umura no kugusobanurira abaturage ububi bwayo n’uko bayirinda.
Dr Maniragaba ati: “Muri iki cyumweru tuzayisobanurira abaturage byimbitse kandi ibikorwa byatangiye. Abakozi bari hirya no hino basuzuma banabasobanurirwa ububi bwa kanseri y’inkondo y’umura.”
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyira kanseri mu ndwara zivurirwa ku bwisungane bwa mutiwuli, hagamijwe kugera ku ntego yo kuyirandura mu 2027.
Kuvura kanseri birahenze, byatumaga abaturage bamwe batinya kuyivuza, RBC igahamya ko ubu umubare w’abitabira kuyisumisha no kuyivuza ugiye kwiyongera.
Dr Maniragaba ati: “Bizongera umubare w’abayivuza kubera ko abarwayi batuwe umutwaro w’amafaranga menshi bishyuzwaga mu kwivuza. Biri mu murongo mwiza n’ingamba zacu zo kwemeza ko 90% by’abagore bamenye ko bafite kanseri y’inkondo y’umura, bahabwa ubuvuzi bwihuse kandi bwizewe.”
Ingamba mpuzamahanga za WHO zo kwihutisha kurandura indwara ya kanseri y’inkondo y’umura zigamije kugabanya umubare w’ibyago byo kuyandura nibura kugera munsi ya 4/100 000 by’abagore bayandura buri mwaka, bitarenze umwaka wa 2030.
Biteganyijwe ko kandi ibihugu bizagera ku ntego za 90-70-90 mu mwaka wa 2030, aho byitezwe ko mu myaka iri imbere kanseri izaba yabaye amateka.