U Rwanda rugiye kubaka inzu zizatwara arenga miliyari 70 Frw
Ubukungu

U Rwanda rugiye kubaka inzu zizatwara arenga miliyari 70 Frw

KAYITARE JEAN PAUL

March 6, 2026

Uko bwije n’uko bucyeye isura y’Umujyi wa Kigali irahinduka mu buryo butangaje. Imihanda n’inzu birubakwa ubutitsa, umujyi ukarimbishwa, iterambere rikanyaruka kandi n’ubuzima bukoroha. Bizanagaragarira ku macumbi 892 agiye kubakwa mu Karere ka Kicukiro azuzura afite agaciro ka miliyoni 48 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 70 Frw.

Izi nzu byitezwe ko zizahindura ubuzima bw’abanyamujyi ariko n’Umujyi ubwawo uzaba urimo kurushaho gutera imbere.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Maurice Uwera, yavuze ko izi nzu zizubakwa ku buso bwa hegitari 12.8 mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Inzu 892 zizubakwa ku bufatanye na Sosiyeti y’ubwubatsi izwi nka Bauhaus International Ltd. Yagize ati: “Uyu mushinga uzafasha abaturage 121 bafite ubutaka buzagirwaho ingaruka, nko kubasanira inzu cyangwa kwishyurwa ingurane.”

Guverinoma yagennye hegitari 1 100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.

Mu kugera kuri iyi ntego, abashoramari baroroherejwe binyuze mu kwegerezwa ibikorwa remezo, kugabanyirizwa umusoro kuri 15%, gufashwa kubona ubutaka no gufashwa gukorera ibikoresho mu gihugu.

Inyigo yakozwe mu 2019 yerekanye ko Umujyi wa Kigali ukeneye inzu 310 000 zizatuzwamo ingo 373 000 mu 2017-2032. U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150 000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5.5 mu 2050.

Ku Isi hose hakenewe nibura inzu miliyoni 300 bitarenze 2030 mu kugabanya icyuho cy’abazikeneye biganje mu bihugu birimo ibyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara na Aziya y’Amajyepfo. Ni isoko ryose rifite agaciro ka miliyari 17.000$.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA