U Rwanda rugiye kuvurira kuri Mituweli impunzi zose rucumbikiye
Ubuzima

U Rwanda rugiye kuvurira kuri Mituweli impunzi zose rucumbikiye

ZIGAMA THEONESTE

November 27, 2024

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko mu mwaka utaha wa 2025, impunzi zose ziri ku butaka bw’u Rwanda zizajya zivuriza ku bwisungane bwo kwivuza bwa Mituweli, nk’uko n’abandi Banyarwanda babwivurizaho.

Ni gahunda MINEMA ivuga ko ku ikubitiro yatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho impunzi ziba mu mujyi n’abanyeshuri b’impunzi biga bacumbikirwa bahabwa bivuriza kuri ubwo bwishingizi.

Byakomojweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, mu biganiro Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bagiranye na MINEMA.

Ni mu gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye impunzi yashyiriweho umukono i Geneve mu Busuwisi, ku wa 28 Nyakanga 1951, u Rwanda rukayashyiraho umukono mu 1979.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano, u Rwanda rwihaye intego yo gufasha impunzi mu buryo bwo guhabwa uburenganzira, zikabona ubushobozi n’ibindi bikorwa bigamije gukemura ibibazo byazo birambye.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Gen Maj (Rtd) Murasira Albert, yavuze ko icyo u Rwanda rukomeje gukora ari uguha ubufasha impunz,i ariko bafashwa kwifasha na bo bagatera imbere.

Yavuze ko bitarenze umwaka utaha bose bazashyirwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli busanzwe bukoreshwa n’abaturage b’u Rwanda.

Murasira yavuze ko iyo gahunda barimo kuyisuzuma ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), hagamijwe kureba amafaranga impunzi izajya yishyura buri mwaka.

Yagize ati: “Impunzi ziba mu mijyi zose ziba muri Mituweli ariko n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ribibafashamo, bishobotse mu mwaka utaha kuri gahunda, impunzi zose zigomba kujya zivuriza kuri Mituweli.”

Yongeyeho ko guha mituweli impunzi ari muri gahunda yo kubafasha kwivuza aho bagiye hose, ariko no gukemura ibibazo bya bamwe mu Banyarwanda baturiye inkambi z’impunzi, banga gutanga Mituweli bavuga ko bazivuriza ku buntu aho izo mpunzi zivuriza.

Ati: “Cyane cyane n’aho baba [impunzi] basanzwe bivuriza mu nkambi bavurirwa ku buntu ugasanga n’Abanyarwanda iyo bagiyeyo na bo babavura, na bo hari igihe badatanga Mituweli bavuga ko baturanye n’inkambi bazakomeza kwivuza.”

MINEMA ivuga ko ibitaro n’ibigo nderabuzima byose byakira impunzi bizashyirwamo serivisi z’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko 91% by’impunzi banditse mu bitabo by’irangamimerere (bafite ikarita ndangampunzi).

Minisitiri Gen. Maj. (Rtd) Murasira Albert yatangaje ko u Rwanda rwitegura kuvura impunzi zose kuri Mituweli

Kwandika abana b’impunzi bavukiye mu bitaro bigeze kuri 96%, mu gihe abari munsi y’imyaka itanu bamaze kwandikwa bari 96%.

Ku bijyanye n’imibereho y’impunzi ubu abakoresha gaze ni 64% mu mirimo yabo ya buri munsi.

Mu rwego rw’uburezi 100% by’abana bose bariga, muri gahunda y’uburezi bw’u Rwanda.

Hubatswe ibyumba by’amashuri byagenewe impunzi 878, hubakwa ubwiherero 786, harimo ubwubatswe na Guverinoma y’u Rwanda 386 n’ubwubatswe na HCR bugera kuri 400.

Kugeza ubu hari abarimu bigisha impunzi 517, harimo 448 bahembwa na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi 68 bahembwa na HCR.

Hubatswe inzu zagenewe ikoranabuhanga (ICT Center) 6,

Hubakwa kandi amashuri yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) 6, abanyeshuri bari mu mashuri babona ifunguro rya saa sita ku kigero cya 100%

Abasenateri bashimye ibikorwa Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukorera impunzi bahamya ko bizakomeza gutuma biyumvamo kuba Abanyarwanda na bo bagakora bakiteza imbere.

Senateri Nyirasafari Esperance ati: “Biragaragara ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, nubwo hari abantu bavuga ko ari umuzigo kugira impunzi, niba dufite abarimu, abaganga n’abari mu mishinga inyuranye ni imishinga yungura igihugu, n’ubwo bitakuraho ko umuntu ataba yaje mu gihugu abishaka.”

Icyakora MINEMA yagaragaje ko u Rwanda rukibangamiwe na bimwe mu bihugu bataragira ubushake bwo gucyura abaturage babyo babihungiyemo, gusa iyo Minisiteri ikavuga ko hakomeje ibiganiro kugira ngo iyo myumvire ihinduke.

Muri rusange u Rwanda rucumbikiye impunzi 135 635, harimo ibihumbi 14 832 z’Abanyekongo bashaka ubuhungiro.

Inkambi ya Nkamira, icumbikiye 4 053, iya Nyabiheke ikagira 11 480, iya Kiziba na 14 350, Kigeme 14 868, Bugesera 2 010, Umujyi wa Kigali impunzi ziwubamo ni 8 826, mu gihe inkambi ya Mahama icumbikiye 68 115.

Ni impunzi zirimo 91% bacumbukiwe mu nkambi abandi 9% bakaba barimo mu mijyi yo mu Rwanda.

Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni cyo gifite umubare munini w’impunzi ziba mu Rwanda ziri ku ijanisha rya 62%, u Burundi bufite 37,5%, abandi bo mu bindi bihugu ni 0,5%.

Hari abari mu nkambi z’igihe gito harimo abakiriwe mu 2019, bangana na 2 474.

Mu bijyanye no kubona ibihugu byakira izo mpunzi, mu 2024 hamaze kugenda abarenga 5 357, mu gihe kuva iyo gahunda yatangira mu 2006, hamaze kugenda impunzi 36 805.

Abasenateri banyuzwe n’uko basobanuriwe uko u Rwanda rufashe neza impunzi rucumbikiye
Aha ni mu nkambi y’impunzi ya Mahama

TANGA IGITECYEREZO

  • Jean Pierre Hakizimana
    November 30, 2024 at 6:07 pm Musubize

    Ese iyo nama hari ibitekerezo bahahwe byakusanyijwe bivuye mu mpunzi?
    Ese abariko baricwa ninzara biturutse ko ntafunguro bahabwa babavuzeho iki?

  • Sindihebura Gérard
    December 15, 2024 at 4:10 am Musubize

    Turashima ingingo yo guha mituweli immpunzu kuko twaja gugupagsa tuvuye munkambi rimwe narimwe bikatugora kwvuriza ahariho hose MURAKOZE.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA