Kuva ku itariki 20 kugeza 24 Ukwakira 2025, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ya Gatandatu yiga ku buhinzi bw’amashyamba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), kigaragaza ko iyi nama izahuza abafatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba, gucunga neza umutungo kamere no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi biri mu rwego rwo kugira ngo habeho uburyo burambye bwo guhuza amashyamba n’ubuhinzi.
Inama Mpuzamahanga ya 6 yiga ku mashyamba ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubuhinzi bw’amashyamba mu nyungu z’abantu n’Isi’.
Byitezwe ko izahuriza hamwe inzobere mpuzamahanga kugira ngo ziganire ku bushakashatsi bugezweho, udushya ndetse n’ibikorwa bigezweho mu buhinzi bw’amashyamba.
Mu bazayitabira harimo abahinzi, abashakashatsi, abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye sosiyete sivile n’abikorera baturutse hirya no hino ku Isi.
Iyi nama mpuzamahanga yiga ku mashyamba igiye kubera mu Rwanda mu gihe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse gutangaza ko hari gahunda yo kongera ingano y’ibiti ku musozi wa Jali mu Karere ka Gasabo, uwa Kigali mu Karere ka Nyarugenge n’uwa Rebero mu Karere ka Kicukiro, hagamijwe gukaza ingamba zo kwirinda isuri no kongera umwuka mwiza mu Mujyi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ubuso bungana na hegitari 2 328 ku musozi wa Jali, hegitari 1 658 ku musozi wa Kigali na hegitari 1 350 ku musozi wa Rebero, buri mu cyiciro cy’ahashobora kwibasirwa n’ibiza bityo hakwiye guterwa amashyamba.