Ku nshuro ya mbere Inama mpuzamahanga y’Abaminisitiri b’Ubuzima baturutse hirya no hino ku Isi igiye guteranira mu Rwanda basuzumira hamwe ibijyanye n’urwego rw’ubuvuzi by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.
Iyi nama y’iminsi ibiri yateguwe n’Ikigo Informa Markets ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’inzego zitegura abategura inama mu Rwanda, ikaba yitezwe kubera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 4 kugeza n’iya 5 Ukuboza 2024.
Inama izahuza abayobozi n’impuguke mu buvuzi hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye byugarije urwego rw’ubuzima ndetse no guteza imbere uru rwego.
Hazasuzumwa ibijyanye na za Farumasi, inganda zikora imiti, ibijyanye no kwisuzumisha, virusi itera SIDA, guhangana n’ubusumbane mu by’Ubuzima, Ubuzima bw’abagore n’abana n’ibindi.
Hazanarebwa ku bikorwa byihariye by’Afurika byongera ubuvuzi, ikoranabuhanga mu buvuzi no guhanga udushya, ndetse hanarebwe ku ishoramari mu buvuzi by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.
Iyi nama ikubiyemo ibiganiro by’ibanze by’abavuga rikijyana mu gukemura ibibazo by’ubuzima ndetse n’ibiganiro nyunguranabitekerezo mu buryo bwimbitse aho bazajya impaka hagamijwe gushaka ibisubizo bifatika mu rwego rw’Ubuzima.
U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama bitewe ahanini na politiki yarwo yibanda ku buzima rusange bw’abaturage, gahunda zihamye zo gukingira no gukumira ibyorezo ndetse na politiki ihamye igaragaza ahazaza h’ubuvuzi muri Iki gihugu.
Mu bayobozi bategerejwe muri iyi nama harimo abashinzwe ubuzima ku Isi n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda, Dr. Ahmed El-Sobky, Umuyobozi, Ikigo cy’ubuzima cya Misiri muri Cairo, Benjamin Hounkpatin, Minisitiri w’Ubuzima wa Bénin.
Hari kandi Dr. Charles Senessie, Minisitiri w’Ubuzima wungirije wa Sieerra Lewone; Dr. Deborah M. Barasa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya; Dr. Douglas Mombeshora, Minisitiri w’Ubuzimawa Zimbabwe; Dr. Esther Utjiua Muinjangue, Minisitiri w’Ubuzima wungirije wa Namibiya; Prof. Dr. Ibrahima Sy, Minisitiri w’Ubuzima wa Senegal, Malayah Tamba Chieyoe, Minisitiri w’Ubuzima wungirije ushinzwe igenamigambi na Politiki muri Liberiya.
Nanpone kandi u Rwanda rwiteze kwakira Pedro Tipote, Minisitiri w’Ubuzima wa Guinea-Bissau; Pierre N’gou DIMBA, Minisitiri w’Ubuzima wa Côte d’Ivoire; Dr. Robert Lucien Kargougou, Minisitiri w’Ubuzima wa Burkina Faso; Selibe Mochoboroane, Minisitiri w’Ubuzima wa Lesotho; Yolanda Awel Deng, Minisitiri w’Ubuzima wa Sudani y’Epfo.
Hazaza kandi Dr. Allan Pamba uzava muri Kenya, Dr. Ahmed Ogwell, Visi Perezida wa Ishami rishinzwe Ingamba mu Muryango UN Foundation muri USA; na Dr. Mazyanga Lucy Mazaba, Umuyobozi w’Ishami rya CDC muri Afurika rifite icyicaro i Nairobi muri Kenya
Bwana Peter Hall, Perezida wa Informa Markets mu Buhinde, Uburasirazuba bwo hagati, Afurika na Turukiya, yavuze ko iyi nama izagaragaza intambwe imaze guterwa mu kuvugurura urwego rw’ubuzima.
Ati: “Iyi nama mpuzamahanga izerekana intambwe imaze guterwa ku mugabane w’Afurika, ikazahuza abayobozi bashinzwe ubuzima ku Isi kugira ngo baganire kandi bungurane ibitekerezo kuri gahunda z’ubuvuzi ku mugabane w’Afurika ndetse no ku Isi yose.”