U Rwanda rugiye kwakira Inama y’Inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango uhuza Abayobozi Bakuru ba Polisi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), izaba kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025.
Inteko rusange ya EAPCCO ni urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w’akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango.
Ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi byaha by’inzaduka.”
U Rwanda ruzaba ruyakiriye ku nshuro ya gatatu.
Mu kiganiro n’abanyamanyamakuru kiyitegura cyabaye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2024, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego ruhuza abayobozi bakuru ba Polisi bo mu muryango wa EAPCCO, Chief Supertendent, Afurika Sendahangarwa Appolo, basobanuye ko Inteko rusange ya EAPCCO ari urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w’akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango.
Bavuze ko izahuriza hamwe Abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu 14 bigize EAPCCO kugira ngo baganirire hamwe ibijyanye no gushimangira ubufatanye mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano muke
ACP Rutikanga yagize ati: “Twese tuzanye ubumenyi n’ubunararibonye kugira ngo dusangire, ariko no kwigira hamwe tureba ibindi byaha bishya byaje, tutari twarashyize mu myanzuro y’ubushize.”
Muri iyi Nteko Rusange hibandwa ku guhangana n’ibyaha birimo ibimunga ubukungu, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibyibasira umutungo bwite mu by’ubwenge.
CSP Afurika Sendahangarwa yavuze ko muri aka karere ibyo byaha bikomeza kwigaragaza by’umwihariko ibyo gucuruza abantu n’iby’ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Ibyaha bikorwa abantu bambutse imipaka, uburyo inzego zikoresha ni uguhanahana amakuru. Twiyemeje muri aka karere ko buri mipaka yose ibaho ubwo buryo.”
Yongeyeho ati: “Hari n’abantu bakuriye umuryango nk’uyu wa EAPCCO, bazaturuka muri Afurika y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo na bo bazaba bahari bareba uko twakorana”.
Ibikorwa by’ingenzi bitaganyijwe muri iyi nama ya 26 ya EAPCCO
Inzego zishinzwe kuyitegura zivuga ko mbere y’uko itariki y’inama nyirizina igera hari izindi nama ziyitegura.
Ku wa Mbere tariki ya 27 no ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama, hazaba inama z’abashinzwe kugenza ibyaha muri EACPCO. Ku wa Gatatu hazaba Inama y’Abayobozi Bakuru ba za Polisi muri EAPCCO ari na bwo izafungurwa ku mugaragaro.
Ku wa Kane u Rwanda rwateguye amarushanwa ya za Polisi zo muri EAPCCO, agizwe n’imyitozo ngiro mu guhangana n’ibyaha by’iterabwoba.
Ni mu gihe ku wa Gatanu, hazaba Inama y’Abaminisitiri bafite umutekano mu nshingano ari yo izasoza izindi.
Umuryango wa EAPCCO washinzwe mu 1998, mu nama ya mbere yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kampala muri Uganda,.
Ibihugu bigize uyu muryango ni 14, ari byo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.
Igihe cyose hateranye inteko rusange ngarukamwaka, habaho guhindura ubuyobozi bw’umuryango hagashyirwaho Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu cyayakiriye.
Biteganyijwe ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Namuhorane Fèlix, azahabwa ishingano zo kuyobora umuryango wa EAPCCO.
Umwihariko w’Inteko rusange ya 26 y’Umuryango wa EAPCCO
Mu gihe iyi Nteko rusange ya 26 y’Umuryango wa EAPCCO izaba ibera mu Rwanda, ku nshuro ya mbere hazaba irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y’imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango ku guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki ‘EAPCCO SWAT Challenge’.
Iri rushanwa rizaba kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 30 Mutarama 2025, mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Amakipe yatoranyijwe mu nzego z’umutekano mu bihugu bigize EAPCCO azarushanwa mu myitozo itandukanye igamije gusuzuma imbaraga z’umubiri, gukorera hamwe ndetse n’ubuhanga bujyanye n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano.
Iri rushanwa rizatanga amahirwe yo kwerekana ubushobozi bw’akarere mu guhangana n’ibihungabanya umutekano no kurushaho gusangira ubumenyi hagati y’amakipe azaryitabira. Ibihembo bizahabwa amakipe azitwara neza hashingiwe ku kugaragaza ubwitange no kuba indashyikirwa mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.
Amafoto: Olivier TUYISENGE