U Rwanda rugiye kwakira Inteko Rusange ya EAPCCO
Politiki

U Rwanda rugiye kwakira Inteko Rusange ya EAPCCO

KAMALIZA AGNES

January 12, 2025

U Rwanda ruritegura kwakira Inteko Rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), izaba kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025.

Inteko Rusange ya EAPCCO ni urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w’Akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango.

Izahuriza hamwe Abayobozi Bakuru ba Polisi, zo mu bihugu 14 bigize EAPCCO kugira ngo baganirire hamwe ibijyanye no gushimangira ubufatanye mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.

Insanganyamatsiko yayo ikaba igira iti: “Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi byaha by’inzaduka.”

Inteko Rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO yitezweho gusubiza icyifuzo cy’ibihugu biwugize cyo gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n’ibyambukiranya imipaka bigenda byiyongera.

Umuryango wa EAPCCO washinzwe mu 1998, mu nama ya mbere yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kampala muri Uganda, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga z’inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka n’ibyifashisha ikoranabuhanga.

Ibihugu bigize uyu Muryango ni 14, ari byo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.

Uyu muryango ufite intego zo gushyigikira, gushimangira no kwagura ubufatanye hashyirwaho ingamba zihuriweho zo gukurikirana ibikorwa bigize ibyaha ndengamipaka n’ibindi bifitanye isano nabyo ,gutegura no guhanahana amakuru y’ingenzi ajyanye n’ibyaha kugira ngo bifashe ibihugu bigize umuryango kubikumira.

Harimo  guharanira ko ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ibyaha, kubika neza amakuru ku byaha no gufatanya gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka hifashishijwe uburyo bwose buteganyijwe ku rwego rwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol).

Gushyiraho ingamba n’umurongo w’amahugurwa agendanye n’igihe hagendewe ku cyerekezo n’umusaruro witezwe ku nzego za Polisi mu Karere binyuze muri Komite zashyizweho zitandukanye. 

Ni mu gihe kandi inteko rusange ngarukamwaka ya  EAPCCO ifatwa nk’urwego rukuru rufata ibyemezo, Inama y’Abaminisitiri, n’izindi nama zizishamikiyeho zirimo Komite mpuzabikorwa ihoraho (PCC) igizwe n’abayobozi bashinzwe iperereza ku byaha ndetse n’abayobozi b’amashami agize Umuryango.

Izindi nama zihuza komite zitandukanye zirimo ishinzwe amategeko, amahugurwa, kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, uburinganire n’ishinzwe kurwanya iterabwoba. 

Buri nama itanga amahirwe yihariye yo gusangira ubunararibonye, gusuzuma ibyagezweho no kuganira ku buryo bushya bwo gukemura ibibazo byugarije Akarere.

Iyi nteko kandi  izibanda ku guharanira ko akarere gahora gafite amakuru ku mpinduka z’imiterere y’ibyaha bikugarije cyane cyane ibyambukiranya imipaka, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama y’abayobozi bakuru ba Polisi iheruka, kugaragaza imbogamizi zagaragaye mu kuyishyira mu bikorwa no gusuzuma ingamba zikwiye zo kuvugurura imikorere.

Harimo kwemeza imyanzuro ya komite zitandukanye n’Ubunyamabanga buhoraho bw’Umuryango wa EAPCCO, gutegura imyanzuro no gushyiraho izindi ngamba zo kunoza ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no kongera ubushobozi.

Imyanzuro n’ibyifuzo bizava mu Nteko Rusange y’uyu mwaka ntibizagarukira gusa ku guteza imbere ubushobozi bujyanye n’imikorere y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, bizarushaho no gushimangira umwuka w’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere.

Iyi Nteko ifite umwihariko  kuko hazaba irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y’imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango ku guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki ‘EAPCCO SWAT Challenge’.

Iri rushanwa rizaba kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 30 Mutarama 2025, mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Amakipe yatoranyijwe mu Nzego z’umutekano mu bihugu bigize EAPCCO azarushanwa mu myitozo itandukanye igamije gusuzuma imbaraga z’umubiri, gukorera hamwe ndetse n’ubuhanga bujyanye n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano.

Iri rushanwa rizatanga amahirwe yo kwerekana ubushobozi bw’Akarere mu guhangana n’ibihungabanya umutekano no kurushaho gusangira ubumenyi hagati y’amakipe azaryitabira. 

Ibihembo bizahabwa amakipe azitwara neza hashingiwe ku kugaragaza ubwitange no kuba indashyikirwa mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA