U Rwanda rugiye kwigisha Porogaramu nshya ya Generative AI 
Uburezi

U Rwanda rugiye kwigisha Porogaramu nshya ya Generative AI 

TWAGIRA WILSON

November 13, 2026

Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (RTB) rwatangaje ko ku wa 20 Ugushyingo 2026 ruzatangiza ku mugaragaro porogaramu nshya yo kwigisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryo mu bwoko bwa Generative AI.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, ubwo yasuraga Mizero Technical Secondary School (Mizero TSS), giherereye mu Karere ka Rusizi, ku wa 12 Ugushyingo 2026, ari kumwe n’intumwa za Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba intambwe imaze guterwa mu rwego rw’uburezi, haba mu mashuri asanzwe ndetse no mu bigo bitanga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Mizero TSS ni ikigo gitanga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, aho abanyeshuri biga ibijyanye n’ubwubatsi, ikoranabuhanga no guteka. Iki kigo kandi giherutse kongeramo andi mashami arimo ikoranabuhanga rya mudasobwa (Computer Science) n’ubudozi n’imideri (Fashion Design).

Generative AI yatangiye kwigishwa mu Rwanda

Agaruka ku iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu Rwanda, Eng. Paul Umukunzi yavuze ko muri Nzeri 2026 RTB yatangiye kwigisha amasomo ajyanye na Generative AI, agamije gutegura Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo guhanga ibisubizo by’ikoranabuhanga no gukora porogaramu zishobora gukemura ibibazo bihari mu gihugu.

Yavuze ko iyi gahunda yatangijwe ku bufatanye n’impuguke zo mu Budage, itangirana n’abanyeshuri 30, ariko ko hari icyizere ko umubare w’abazayitabira uzakomeza kwiyongera.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’impuguke zo mu gihugu cy’u Budage, twatangiye kwigisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryo mu bwoko bwa Generative AI. Nubwo ari umushinga uhenda, twatangiranye abanyeshuri bake bagera kuri 30, ariko hari icyizere ko baziyongera. Ikindi ni uko ku wa 20 Ugushyingo tuzatangiza iyo porogaramu ya AI mu Karere ka Nyabihu, ahari igicumbi cy’ikoranabuhanga cya Rwanda Coding Academy.”

AI ishobora kunoza imyigire y’abanyeshuri

Padiri Kamanzi Innocent, uyobora Amizero Technical Secondary School, yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rishobora kugira uruhare mu kunoza imyigire y’abanyeshuri, cyane cyane ribafasha gukora ubushakashatsi no kubona amakuru abafasha kurushaho gusobanukirwa amasomo.

Yagaragaje ko AI ari igikoresho cyafasha abanyeshuri kwagura ubumenyi, ariko ashimangira ko ari ngombwa kugikoresha neza kugira ngo kitabagira ingaruka mbi.

Yagize ati: “Ubwenge buhangano ni igikoresho cy’ingirakamaro ku bana, ariko bisaba ko gikoreshwa neza. Ibyo ni byo bizafasha guhindura imyumvire y’abavuga ko AI itera ubunebwe, kandi atari ko bimeze.”

Abanyeshuri biteguye kubyaza umusaruro AI

Twayinganyiki Maurice, umunyeshuri mu ishami ry’ikoranabuhanga muri Amizero TSS, yavuze ko nubwo hari abantu bakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu buryo budakwiye, we yiteguye kuribyaza umusaruro mu kongera ubumenyi bwe.

Yavuze ko yifuza gukoresha AI mu gukora ubushakashatsi no gushaka ibisubizo by’ibibazo bitandukanye, kugira ngo arusheho kunoza ubushobozi bwe no guteza imbere ubumenyi afite.

Mizero TSS yatangiye mu mwaka wa 2000 ari ikigo cyigisha imyuga kizwi nka VTC. Mu ntangiriro cyakiraga abana b’imfubyi kikabigisha imyuga, ariko uko imyaka yagiye ihita cyagiye gihindura imikorere n’imyigishirize.

Kugeza ubu gifite abanyeshuri 628, mu gihe ibigo bitanga imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) mu Rwanda bivugwa ko bigera kuri 600.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi porogaramu ya Generative AI uteganyijwe ku wa 20 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Nyabihu, kuri Rwanda Coding Academy, ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Iyi gahunda ije nyuma y’amezi abiri RTB itangiye kwigisha amasomo ajyanye na Generative AI, mu rwego rwo gutegura impuguke z’Abanyarwanda zifite ubushobozi bwo guhanga no guteza imbere ibisubizo bishingiye ku bwenge buhangano, bizajya bifasha gukemura ibibazo bitandukanye byugarije igihugu.

Eng. Mukunzi Paul ari kumwe n’Umuyobozi wa Amizero bavugana n’itangazamakuru

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA