U Rwanda ruhangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abakora ibyaha
Ubutabera

U Rwanda ruhangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abakora ibyaha

KAYITARE JEAN PAUL

December 10, 2024

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, NCHR, yavuze ko mu bugenzuzi yakoze yasanze Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’ibyaha byiyongera bigatuma n’abafungwa biyongera mu magororero.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2022 kugera tariki ya 20 Werurwe 2023, ni ukuvuga mu mezi 4 gusa, mu magororero hari hamaze kwinjizwamo abagororwa bashya 4 000.

Raporo ya RCS yerekana ko mu magororero yo mu Rwanda kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2023, yari afungiwemo abantu 88 676 barimo ab’igitsinagore 5 702.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu itangaza ko ukwiyongera kw’ibyaha mu rubyiruko bituma ubucucike mu bigo ngorororamuco hirya no hino mu Rwanda nabwo bwiyongera.

Byagarutsweho na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Umurungi Providence, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wizihizwa tariki 10 Ukuboza buri mwaka.

Yagize ati: “Igihangayikishije Leta muri rusange mu bugenzuzi tumaze iminsi dukora, ibyaha biragenda byiyongera bigatuma abafungwa biyongera.”

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko inkiko, abacamanza n’abashinjacyaha umubare wabo utiyongera ugereranyije n’abakora ibyaha.

Ibi ngo bivamo ingaruka zuko usanga hari ubucucike mu magereza no mu nkiko bitewe n’imanza zitinda.

Umurungi, Perezida wa NCHR, agira ati: “Ibyo bikagira ingaruka z’ubucucike. Abantu bari kumwe badahumeka neza, bigira ingaruka nyine ku burenganzira bwa muntu.”

Akomeza agira ati: “Ikindi gihangayikishije cyane cyane mu rubyiruko, rurimo gutana, rugaca ukubiri n’amategeko ugasanga ibigo ngororamuco byacu biruzuye, harimo ubucucike butuma n’imibereho iba mibi.”

Aho wari kugaburira abantu 2 000 usanga n’ingengo y’imari igomba kwiyongera.

Perezida wa NCHR, Umurungi, agira ati: “Aho kugira ngo umubare ugabanuke, umubare uragenda wiyongera akaba ari ikibazo gikeneye kuganirwaho.”

Me Kayirangwa Mari Grace wunganira abantu mu nkiko akaba na noteri wikorera, na we ahamya ko abakora ibyaha barimo kugenda biyongera.

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Abanyabyaha bagenda biyongera rimwe na rimwe kugira ngo haboneke ba bavoka bunganira bariya bantu, ni ingorane.”

Ku bijyanye no kubunganira hari umubare muke w’abavoka.

Akomeza agira ati: “Iyo turebye neza ba bandi babunganira, umubare wabo ntungana na babandi kuko buri kanya ibyaha biriyongera.”

Me Kayirangwa asobanura ko mu rwego rw’amategeko, bisaba gukumira kuko ntawashyigikira abantu gukora ibyaha.

Kuri we asanga gahunda yo gukumira ibyaha ari Leta yashyiramo imbaraga kugira ngo igihugu kigire umuryango mwiza kandi ubanye neza mu mahoro.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu Rwanda hari amagororero 14 harimo n’igororero ryo ku Mulindi.

Habarurwa kandi kasho za polisi zirenga 100, hakaba n’ibigo by’igororamuco (Transit Centers) 30, hakiyongeraho iby’igororamuco by’igihe gito nka Iwawa, ibyo bikaba ari 4.

Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

Amafoto: Tuyisenge Olivier

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA