Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyatangaje ko udukoko tugira ubudahangarwa ku miti, ivura indwara dutera, duhangayikishije u Rwanda kuko tugenda twiyongera cyane.
Icyo kigo kivuga ko utwo dukoko twiganjemo bagiteri, virusi n’utundi dukunze kugira ubudahangarwa ku miti ivura abantu, bityo umurwayi wivuje agahabwa imiti ntitwice, bityo ntabashe gukira neza, tukaba tugaragara mu ndwara nka malaria, imfegisiyo yo mu maraso igituntu n’izindi.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024, mu Nama yateguraga icyumweru cyahariwe guhangana n’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ku Isi (World Antimicrobial Resistance (AMR) Conference).
Dr Mukagatare Isabelle, Umuyobozi w’ishami rya servisi z’ubuzima muri RBC, asobanura ko kuba utwo dukoko dukomeje kwiyongera ngo byahindutse nk’icyorezo cyica abantu bucece.
Yavuze ko ubu hakomeje ubukangurambaga bwo guhangana n’utwo dukoko, harimo gukorera ubuvugizi abantu ndetse no guhangana na two nta gutegereza ejo.
Yagize ati: “Ni icyorezo gihari kandi cyica bucece, murabizi iyo icyorezo kije gitwara abantu, bituma abantu bakibazaho cyane ariko utwo dukoko tugenda dutera indwara nyinshi kandi abantu bakagenda bapfa, ni yo mpamvu byari ngombwa kwigisha, gukora ubuvugizi, dukora ubu si ugutegereza ejo.”
Yongeyeho ko abantu bose bagomba kwigishwa ingaruka z’utwo dukoko mu buryo bukwiriye.
Mu mpamvu zituma utwo dukoko twiyongera RBC ivuga ko ziterwa no gukoresha imiti igihe kirekire nta guhindura bityo ugasanga iyo miti aho kuvura utwo dukoko turi mu mubiri, ikatugiraho ubudahangarwa.
Dr Mukagatare ati: “Mu miti dutanga mu rwego rw’ubuvuzi iba itandukanye, hari iba ifite ubushobozi budakabije cyane, ariko bushobora kuvura. Ubutumwa duha abavuzi ni ukuvura neza iyo ndwara iterwa n’utwo dukoko dukoresheje imiti nyayo, ariko itarengeje.”
Yakomeje agira ati: “Iyo utanze wa muti igihe kirekire, udukoko tugera igihe tukamenyera, tugasa n’utuwusuzuguye, ni byo bita ubudahangarwa kuko twawurushije imbaraga”.
Mu Rwanda RBC isobanura ko utwo dukoko tugira ubudahangarwa ku miti, twabaye twinshi aho usanga hari aho agakoko gasuzugura imiti igera kuri itandatu.
Dr Murekatete ariko anasaba abaturage kwirinda guhanahana imiti ngo utwo dukoko tudakomeza gukwirakwira.
Ati: “Umuturage arasabwa kunoza isuku, kuko utayikoze mu gihe uhuye na twa dukoko dushobora kwanduza uwundi. Iyo tugiye kwivuza umuganga aguha umuti ujyanye n’indwara ufite. Hari igihe uvuga uti numva ntameze neza, mugenzi wanjye hari umuti yigeze gukoresha arwaye indwara nk’iyi, ukamubwira ngo wampa kuri twa tunini, iyo miti iyo uyifashe mu buryo budakwiriye ako gakoko kagira ubudahangarwa kuri wa muti.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi yagarutse ku ndwara zifite udukoko dufite ubudahangarwa ku miti ituvura ati: “Umutwaro ukomeje kuremera, aho byigaragarije ko mu bwandu (infections), nk’ubw’amaraso, bigaragara mu bitaro bitandukanye, aho usanga abarwayi bafite ibyago byo gupfa kubera kubura imiti ihangana na mikorobe. Hari kandi ukwiyongera kw’indwara ya malaria mu Rwanda, ibyo na byo birakwereka ubudahangarwa bw’udukoko tuyitera dufite, ku miti iyivura.”
Prof Muvunyi yongeyeho ati: “Ni na ko bimeze no ku gituntu, gikomeje kwica abantu, kubera ko udukoko tugitera tudahangarwa n’imiti ikivura. Kuri Virusi itera SIDA na ho hari icyo kibazo. Nitudahangana na byo ubu, uburwayi bwinshi ntibuzavurwa, kubera ko nta miti ihangana n’udukoko tuyitera ihari.”
No mu matungo utwo dukoko twagezemo
Dr Rukundo Jean Claude, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu ishami ry’ubushakashatsi ku ndwara z’amatungo, avuga ko utu dukoko tugira ubudahangarwa ku miti n’amatungo tuyibasira.
Ati: “Ikibazo ntikiri mu bantu gusa, mu kuvura amatungo dukoresha imiti isa n’iy’abantu, icyo dutandukaniraho ni ugutanga ingano itandukanye ariko ni hamwe tuvoma. No mu matungo twarakibonye, ndetse n’imibare iteye inkeke.”
Dr Rukundo yagaragaje ko udukoko dusaga 200 batanze mu Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ngo bukorerweho ubushakashatsi 46% yatwo basanze dufite ubudahangarwa ku miti.
RAB ikangurira abantu kuvura neza amatungo bayaha imiti ikwiye kuko mu gihe ahawe imiti itagenewe uburwayi bwayo, bituma twa dukoko bafite dukomeza gukwirakwira.
RBC igaragaza ko ubushakashatsi ku rwego rw’Isi, bugaragaza mu gihe nta gikozwe ubu, indwara ziterwa n’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti, zizica abantu basaga miliyoni 35 ku Isi, mu 2050 (hapfa abantu 3 buri munota).
Ni ingaruka kandi inzego z’ubuzima ku Isi, zivuga ko zitazagera ku bantu gusa ahubwo ko n’amatungo yibasirwa n’utwo dukoko azagenda agabanyuka bityo binagabanye umusaruro uyakomokaho, aho bateganya ko niba nta gikozwe, 11% by’amatungo azagabanyuka, bikaba bizateza ibibazo byo kubura ibiribwa, no kubura ibikomoka ku matungo byatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera.
Mu 2030, inzego z’ubuzima ku Isi zitangaza ko bizagera muri uwo mwaka, igihombo gikomoka kuri izo ndwara ziterwa n’udukoko tugira ubuduhangarwa ku miti, kizaba miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika buri mwaka mu gihe umusaruro uzagabanyukaho miliyari 400 z’Amadolari y’Amerika.
Mu gihe ku rwego rw’Isi ibihugu bizatakaza ingengo y’imari y’Umusaruro Mbube ingana n’amadolari ari gahati ya tiriyari 1 na 3 z’amadolari y’Amerika mu gihe nta gikozwe mu guhangana n’utwo dukoko, uhereye ubu.