U Rwanda rukeneye asaga tiriyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyari 6.2 y’Amadorali y’Amerika) yo gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (NCDs), ishingiye ku masezerano mpuzamahanga yasinyiwe i Paris mu Bufaransa, yo kuva mu 2020 kugeza mu 2030.
Byongeye kandi igihugu gikeneye miliyari zisaga 147 z’amafaranga y’u Rwanda (asaga miliyoni 107 z’amadolari y’Amerika), yo kugera ku ntego zo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, bigihura n’ibibazo bishingiye ku mafaranga adahagije yo kubyitaho ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hamwe no kubungabuka ibidukikije muri rusange.
Mu guhangana n’ibyo bibazo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ifatanyije n’abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’abikorera, imiryango itari iya Leta, bahurije imbaraga hamwe.
Mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere, urwego rw’abikorera, n’imiryango ya sosiyete sivile, bashyizeho ihuriro rishinzwe imicungire y’umutungo wa rubanda (The Public Finance Management Coordination Forum (PFM) rigamije gushaka amafaranga yo guhangana n’ibyo bibazo.
Iki gikorwa cyibanze ku guhuza ingengo y’imari yo guhangana n’imihandagurikire y’ibihe bigendanye na politiki y’u Rwanda, bishimangira akamaro ko guhuza umutungo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bikaba inshingano ya buri wese.
U Rwanda rukomeje guhunda yo gushyira mu bikorwa intego yo kwegeranya imari yo kubungabunga ikirere n’ibidukikije muri rusange, bikaba bigamije guhuza umutungo w’amafaranga yo guhangana imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu guteza imbere iterambere rirambye rigirira akamaro abaturage n’ibidukikije.
Richard Tusabe, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yagaragaje ko kugira ngo amafaranga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe aboneka bigomba guturuka mu nzego zose.
Yagize ati: “Umurongo unoze wa Guverinoma y’u Rwanda no gukorera mu mucyo mu gucunga neza umutungo wayo, birigaragaza ko bitazatuma tugera ku ntego yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’intego zo guteza imbere ubukungu.”
Laurent Preud’homme, Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda akaba n’Umuhuzabikorwa mu Ihuriro rishinzwe imicungire y’imari ya rubanda (PFM), yavuze ko gahunda u Rwanda rwihaye igamije guhuza imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari ingenzi, cyane ko rufite na gahunda y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere (NST2).
Yagize ati: “Ni ingirakamaro kuri Guverinoma y’u Rwanda, kuko bizayongerera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zikomenye z’imihindagurikire y’ibihe, kandi bikanongera imitangire ya serivisi.”
Ihuriro mu kubungabunga neza umutungo wa rubanda, ryitezweho gushyiraho uburyo bukenewe bwo guhuza imbaraga hagati y’inzego za Leta, abafatanyabikorwa bayo mu iterambere, n’urwego rw’abikorera, hagamijwe gushyigikira gahunda za guverinoma no kubaka ubukungu ikirere n’ibidukikije no kubaka ahazaza hatajegajega.