Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rufasha ibihugu 10 by’Afurika gupima ibimenyetso bya gihanga binyuze mu Kigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFI).
Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rutagikenera kujya gusuzumisha ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera mu bindi bihugu, ahubwo rwabaye igicumbi cyo gufasha ibindi bihugu.
Ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore ku wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama, Dr Ugirashebuja, yongeyeho ko iyo ntambwe imaze guterwa ishingiye ku mbaraga zashyizweho mu kubakira ubushobozi Laboratwari z’u Rwanda.
Laboratwari isuzuma ibimenyetso bya gihanga mu Rwanda (RFI) yashinzwe mu 2016, ikaba imaze kugira uruhare mu gushyira ahagaragara ibimenyetso byifashishwa mu nzego zitandukanye.
Imwe muri serivisi zitangirwa muri iyi laboratwari, ni ugupima isano muzi hagati y’abantu (ADN), inakoreshwa mu guhuza ibimenyetso n’ahabereye icyaha.
Uretse gufasha u Rwanda kubona ibimenyetso bikenewe mu nkiko, Dr Ugirashebuja yavuze ko RFI itangaza ubufasha mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Yagize ati: “Nta rubanza rukidusaba gukoresha ibimenyetso hanze y’u Rwanda. Mu gihe habaga hari urubanza rw’umwana batemwemera mu muryango, bikadusaba ko hafatwa impagararizi z’ibimenyetso by’ibanze (samples) bikajyanwa mu mu budage, bigafata umwaka wose, bikanahenda mu rwego rw’amafaranga.”
Uwo muyobozi yahamirije Abadepite ko ubu ibihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo gusaba serivisi za RFI, ubundi byajyaga kuzisaba mu bihugu by’i Burayi.
Ati: “Bya bihugu byajyaga gusuzumisha ibimenyetso bya gihanga mu Burayi, bisigaye biza hano, Laboratwari yacu irabafasha. Tugira n’abakozi bajya muri ibyo bihugu kugira ngo bafate ibimenyetso bize bipimirwe hano.”
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja yasobanuye ko u Rwanda rumaze gusinyana amasezerano n’ibihugu bisaga 10 yo gufashanya muri serivisi zitangwa n’iyo Laboratwari, birimo Sudani y’Epfo, Nigeria na Sychelles.
Dr Ugirashebuja yavuze ko mu Rwanda ari ho hari icyicaro cy’Ihuriro rya za Laboratwari z’ibimenyetso bya gihanga muri Afurika (AFSA). Yavuze ko kugira icyicaro mu Rwanda, bishingiye ku iterambere igihugu kigezeho rya Laboratwari rufite.
AFSA ni urwego rwamejwe bwa mbere nka Laboratwari isuzumirwamo ibimenyetso bya gihanga muri Afurika, ikaba igizwe n’abanyamwuga mu byo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga.
Yashyizweho mu Rwanda, tariki ya 15 Ukuboza 2022, ndetse ubu yanditswe n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB).