Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko u Rwanda rugifite icyuho cy’abaganga bo ku rwego ruhanitse bavura indwara zibasira amatwi kuko kugeza ubu habarurwa abagera kuri 41 mu gihugu hose; nubwo indwara zibasira amatwi zishobora gutera umuntu ubumuga bwo kutumva mu gihe zitavujwe neza kandi kare.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nubwo icyo kibazo cy’ubuke bw’abaganga gihari ariko abantu bakwiye kumenya ko serivise z’ubuvuzi bw’amatwi bw’ibanze zitangwa ku mavuriro yose, abantu bakwiye kwisuzumisha.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere by’ibigo by’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’ubuzima, Rukundo Athanase avuga ko mu kuroshya uburyo bwo kwivuza indwara zibasira amatwi, izo serivise Leta y’u Rwanda yazishyize kuri serivise zishyurwa na n’ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli.
Yagize ati:” Turacyafite umubare muke w’abanganga kuko abatanga ubuvuzi buhanitse ku ndwara z’amatwi ni 41 mu gihugu. Gusa buri rwego rwose rugira ubuvuzi rushobora gutanga ariko ubuvuzi buhanitse butangirwa ku bitaro bya kaminuza cyangwa ku bitaro byo ku rwego rwa kabiri.”
Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga,( UPHLS) rugaragaza ko indwara z’amatwi zishobora gutera ubumuga bwo kutumva mu gihe zitavuwe hakiri kare.
Mu turere icyenda urwo rugaga ruherutse kugeramo rusuzuma abana bose bikekwa ko bafite ibibazo byo kutumva; mu bana 2 837 basuzumwe, muri bo 2 041 basanze bakeneye kuvurwa.
Muri abo kandi 921 ni abari bakeneye utwuma two mu matwi tubafasha kumva neza, mu gihe mu barenga 1 000 harimo abo basanze bakeneye kubagwa, abahawe imiti, n’abandi basanze byarabaviriyemo ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UPHLS, Karangwa François Xavier, avuga ko nubwo bagifite imbogamizi z’icyuho cy’abaganga ariko hakiri n’abantu bagifite imyumvire yo kwanga kwisuzumisha amatwi, akabasaba kwivuza.
Ati:” Biragoye ko umuntu yazabona muganga w’ugutwi uko amushaka kose ari muri ya Mirenge yacu y’ibyaro ya kure ni ikibazo gikomeye. Ariko hari n’imbogamizi z’abantu batumva akamaro ko kwisuzumisha amatwi.”
Ibarura ry’abaturage ryo mu 2022, ryagaragaje ko abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda ari 54 412.
Ni mu gihe imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS igaragaza ko ku rwego rw’Isi abagera kuri miliyoni 430 bafite ikibazo cyo kutumva; ariko mu bana hafi miliyoni 90 bari hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 19 bafite icyo kibazo; uwo muryango ugashimangira ko abagera kuri 60% iyo bavuwe kare bakira.
