U Rwanda ruracyahagaze ku ngamba z’ubwirinzi kubera FDLR
Politiki

U Rwanda ruracyahagaze ku ngamba z’ubwirinzi kubera FDLR

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 4, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko mu gihe hagiye gusinywa amasezerano y’amahoro n’ubukungu nk’intangiriro y’igisubizo cy’amahoro n’iterambere birambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ingamba z’ubwirinzi ku mipaka y’Igihugu zizagumaho kugeza igihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR uzaba wamaze kurandurwa burundu.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolande Makolo, yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa NEWSMAX, agaruka ku gaciro k’ayo masezerano yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu rugendo rwo gukuraho impamvu shingiro z’umutekano muke umaze imyaka 31 mu Burasirazuba bwa RDC.

Makolo yavuze ko FDLR ari wo mutwe w’iterabwoba uteje ingorane zirandaranda mu buryo bw’amacakubiri n’irondakoko byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba uteje inkeke kuko abawugize bakomereje ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC yabakiriye, bafite n’umugambi wo kugaruka mu Rwanda bagasoza uwo mugambi mubisha bunamuweho.

Agaruka ku ntambwe imaze guterwa nyuma y’amasezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi mu mpera za Kammena 2025, Madamu Makolo yavuze ko nubwo hari ntambwe yatewe ariko hari n’ibyo RDC ikomeje kurengaho nkana.

Yagize ati: “Hari ibyakemutse ariko hari ibindi bigikeneye gukemuka. Ibintu byo kurenga ku masezerano yo guhosha imirwano biracyarimbanyije, kandi Guverinoma ya DRC ikwiye kubahiriza ibyo yiyemeje kubahiriza, harimo kurandura FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze icyo gihe ni bwo tuzabasha gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yacu.”  

Madamu Makolo yanashimangiye ko FDLR ikiri ikibazo gikomeye ku mutekano kuko ibihamya bihari ko bagihari ndetse bayobowe n’abayobozi bakuru babarirwa muri 12 bahoze ari abasirikare bakuru mu Ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Hari abayobozi bakuru babo bagera kuri 12 kuri ubu bayoboye umutwe witwa FDLR, bafite umugambi wo gusoza ibyo batangiye mu mwaka wa 1994.”

Ku rundi ruhande yagarutse ku cyizere gitangwa n’amasezerano asinywa kuri uyu wa Kane ibihugu byombi bibifashijwemo n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika burangajwe imbere na Perezida Donald J. Trump.

Yashimiye imbaraga Perezida Donald Trump akomeje gushyira mu guharanira ko Akarere kabona amahoro n’umutekano birambye, ariko akanagaruka ku kuba anateganya gufungura amahirwe y’ubukungu n’iterambere birambye.

Yavuze ko umwihariko w’ubuhuza bwa Amerika ari uko bufite umugambi wo gukemura ibibazo bihereye mu mizi, ndetse bugafungurira ibihugu by’Akarere amahirwe y’ishoramari n’ubutwererane burambye mu by’ubukungu.

Mu mpamvu shingiro zigomba gushakirwa umuti urambye harimo no kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR kugira ngo u Rwanda rubashe kumva ko rutekanye ku buryo rwakuraho ingamba z’ubwirinzi zashyiriweho gukumira ko ibibazo bya RDC byakwambuka imipaka bigasagararira Abanyarwanda nk’agahugu gato gakataje mu iterambere.  

Makolo ati: “Ubuyobozi bwa Trump bwinjiye muri iki kibazo mu buryo bukwiye, kubera ko barimo kwibanda ku buhuza bwita ku kureba imbogamizi za nyazo ku mahoro, ari na cyo kibazo cy’umutekano. Iyo mitwe yitwaje intwaro yose [isaga 130] iraduteza ingorane ku mupaka wacu, ubuyobozi bwa Trump burimo kureba ku mpamvu shingiro, impamvu za politiki z’iyi mirwano, kandi ni ingenzi kuri RDC ifite ibibazo.”

U Rwanda rubona amahirwe akomeye mu bufatanye bwitezwe kuvuka kuri ayo masezerano, haba mu guteza imbere ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ibikorwa remezo ndetse n’ingufu.

Gusa ngo inkingi ya mwamba hejuru ya byose ni uko u Rwanda rukeneye kugira amahoro mbere y’ibindi byose, ari na yo mpamvu ruha agaciro urugendo rwose rwa dipolomasi rurimo n’ayo masezerano rugomba guherekeza kugeza ku musozo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA