U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika yiga ku hazaza h’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) mu burezi no mu iterambere ry’umurimo, izwi nka “FEWA AI Summit”.
Ni inama ibera i Kigali ku wa 23 Ukwakira 2025, muri Kigali Convention Centre, ahari kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa (MWC Kigali 2025).
Inama y’umwihariko yiga ku ikoreshwa rya AI mu burezi yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ishyirahamwe riharanira inyungu z’ibigo bikora ihuzanzira rtya telefoni ku Isi (GSMA), hamwe n’umuryango The Future of Education & Work in Africa (FEWA) n’abandi bafatanyabikorwa.
Igamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rya AI ryafasha mu guteza imbere uburezi, guhanga udushya no gutegura abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’igihe kizaza.
Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano mu guteza imbere uburezi n’imyigire y’abakozi b’ejo hazaza.”
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda Joseph Nsengimana, ni we utegerejwe gufungura iyo nama fungura ku mugaragaro.
Yatangaje ko iyi nama ari amahirwe akomeye ku mugabane wa Afurika mu kugaragaza uko AI ishobora guhindura uburezi no kongerera urubyiruko ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo rishingiye ku ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Umutungo munini Afurika ifite ni urubyiruko rwayo. Inshingano zacu ni ukubaha ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha kwitegura ejo hazaza. Iyo dushyize hamwe abashyiraho politiki, abarimu, abikorera n’urubyiruko, dushobora guhanga ibisubizo bifatika bishingiye kuri AI bizamura ireme ry’uburezi kandi bigategura abakozi ku mirimo y’ejo hazaza.”
Titus Ngatia, Umuyobozi akaba nuwashinze FEWA, yavuze ko iyi nama ari urubuga rw’ingenzi rwo kungurana ibitekerezo ku buryo Afurika ishobora gukoresha ubushobozi bwa AI mu iterambere ryayo.
Ati: “Iyi nama ntabwo isanzwe, ahubwo ni ikiganiro nyafurika ku buryo uyu mugabane ushobora gukoresha imbaraga za AI mu guhindura uburyo bwo kwigisha, guteza imbere urubyiruko no gushyigikira iterambere rirambye.”
Ibiganiro by’iyi nama bizibanda ku nsanganyamatsiko zirimo, Gukoresha AI mu burezi no mu gutegura abakozi b’ejo hazaza;Imiyoborere n’amategeko ajyanye n’ikoreshwa rya AI mu burezi, ingero z’ubuvumbuzi n’imishinga ikoresha AI muri Afurika.
Ibiganiro hagati ya ba Visi-Chanselieri, abayobozi b’inganda n’abayobozi ba Leta. Biteganyijwe ko ibizaganirwaho n’ibyemezo bizafatwa muri iyi nama bizakoreshwa mu gutegura Inama Mpuzamahanga ya FEWA AI 2026, izitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi.
Umuryango FEWA (The Future of Education & Work in Africa), utegura iyi nama, ugamije gushyigikira gahunda nyafurika igamije guteza imbere ubuvumbuzi bushingiye kuri AI mu burezi n’imyigire y’abakozi, binyuze mu bufatanye na guverinoma, ibigo by’amashuri makuru n’inganda.
MINEDUC itangaza ko kwakira iyi nama bishimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga n’uburezi bufite ireme ku mugabane wa Afurika.