U Rwanda rurakurikirana ko nta muturage warwo wahohoterwa muri Mozambique 
Politiki

U Rwanda rurakurikirana ko nta muturage warwo wahohoterwa muri Mozambique 

ZIGAMA THEONESTE

October 29, 2024

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ikomeje gukurikirana imibereho y’Abanyarwanda baba muri Mozambique kugira ngo hatagira uhohoterwa mu mvururu zadutse nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Hashize icyumweru Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Mozambique, itangaje amajwi y’ibya burundu byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aho Daniel Chapo ari we wegukanye itsinzi n’amajwi 70,67%.

Nyuma yaho mu gihugu hadutse imvururu z’abatavuga rumwe na we bagaragaza ko batishimiye ayo majwi.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda ruri maso mu gukurikirana niba hari umuturage warwo uba muri icyo gihugu, wagira ikibazo ahurira na cyo muri izo mvururu.

Yagize ati: “Mbere na mbere tugomba kwirinda kwinjira mu mikorere ya politiki cyangwa iy’ubukungu bw’ikindi gihugu, ariko niba habaye imvururu harimo n’Abanyarwanda bangirijwe, dufiteyo Ambasade, birumvikana yuko nk’abantu bari aho ibintu bibera bagomba kubibwira abo bahagarariye bati nyabuneka mwitonde”.

Yakomeje avuga ko Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique ikomeje gukurikirana kugira ngo uwagira ikibazo wese atabarwe.

Yagize ati: “Niba umuntu akomeretse [Ambasade] ni yo igomba kumuvuza, niba abantu bagomba byanze bikunze kuva mu gihugu Ambasade ibigiramo uruhare.”

Ndabarasa Theophile umwe mu Banyarwanda baba muri icyo gihugu, yatangaje ko abatavuga rumwe na Leta nyuma yo kutishimira ibyavuye mu matora biraye mu mihanda bamagana ibyavuye muri ayo matora.

Yagize ati: “Urubyiruko rwirara mu bikorwa remezo, mu mihanda hirya no hino barayifunga, banasahura amaduka y’abanyamahanga harimo n’Abanyarwanda”.

Ndabarasa avuga ko kuva izo mvururu zakwaduka, Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yakomeje kubabwira ko umuntu wese wagira ikibazo yakwihutira kuyimenyesha ikamutabara.

Ku wa 24 Ukwakira, Komisiyo y’Amatora ya Mozambique yatangaje bidasubirwaho ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ari we watsinze amatora ku majwi 70%, ahigitse abarimo Venancio Mondlane w’Ishyàka Podemos wagize amajwi 20% agahita atangaza ko yibwe, maze imyigaragambyo iratangira hafi mu gihugu cyose.

Abakora iyi myigaragambyo ivanzemo n’urugomo bari kwirara mu maduka y’abenegihugu n’abanyamahanga bagasahura.

Mu itangazo ry’Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, yagaragaje ko nyuma yo kubona ihohoterwa ryakorewe bamwe mu Banyarwanda ririmo gusahura no kwangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwabo, ibihanganishije ariko ikabasaba kwigengesera.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda

Iyo Ambasade kandi yasabye buri wese aho atuye gusangiza amakuru Ubuyobozi bw’Umuryango Nyarwanda uba muri Mozambique (RCA/Diaspora) ndetse n’Ubuyobozi bw’Ambassade kugira ngo aho bishoboka hashakwe ubutabazi.

Mozambique ni kimwe mu bihugu bibamo Abanyarwanda benshi kuko ubu habarirwa abarenga ibihumbi bitanu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA