U Rwanda rurasaba ubufatanye mu ishoramari rihangana n’imihindagurikire y’ibihe
Amakuru

U Rwanda rurasaba ubufatanye mu ishoramari rihangana n’imihindagurikire y’ibihe

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 13, 2026

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko hakiri imbogamizi zikomeye mu kubona amikoro yo gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo bwo kuyabona, izo mbogamizi zikaba zikwiye gushakirwa igisubizo, ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ibisubizo birambye.

Yabigarutseho ku wa 12 Ugushyingo 2026, ubwo yitabiraga inama y’abayobozi bakuru yagarukaga ku myaka 10 ya kabiri y’Amasezerano ya Paris agamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo no kubona inkunga y’amafaranga.

Iyo nama yabereye i Antalya muri Turukiya, yitabirwa na Perezida w’icyo gihugu Recep Tayyip Erdoğan, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi n’intumwa zitandukanye.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rufata ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nk’inkingi y’iterambere ry’Igihugu, kuko bifitanye isano n’umutekano w’ibiribwa n’amazi, ibikorwa remezo bishobora guhangana n’ingaruka z’ibiza, ingufu zisukuye, imirimo itangiza ibidukikije ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko hashingiwe ku Cyerekezo 2050 n’ingamba zo kuzamura iterambere ry’ubukungu bubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, u Rwanda rwiyemeje kuba igihugu cyateye imbere, gifite ubukungu bushobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi butangiza ikirere mu myaka 20 iri imbere.

Yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho inzego n’uburyo bufasha gushyira mu bikorwa ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubipima no kubikurikirana.

Muri ibyo harimo Ikigega cy’u Rwanda cyo kubungabunga Ibidukikije (Rwanda Green Fund), kigamije kongera ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibisubizo birengera ibidukikije, uburyo bwo kugaragaza mu ngengo y’imari ya Leta amafaranga agenewe ibikorwa bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’amabwiriza agenga ishoramari ry’ibikorwa bibungabunga ibidukikije (Green Taxonomy).

Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku kamaro k’Amasezerano ya Kigali avugurura aya Montréal (Kigali Amendment), avuga ko ari amahirwe akomeye yo gukumira izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi rirenze dogere selisiyusi 0,5 mu mpera z’iki kinyejana.

Iryo vugururwa rigamije kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya Hydrofluorocarbons (HFCs), ikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha, no kunoza imikorere yabyo kugira ngo bikoreshe ingufu nke.

U Rwanda rukeneye ubufatanye mu kubona inkunga irengera ibidukikije

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubona inkunga yo gushyigikira ibikorwa bijyanye na byo bikomeje kugorana, bitewe n’uko inkunga ari nke, itatanye kandi ko inzira zo kwemeza imishinga ishobora gufashwa zifata igihe kirekire.

Yavuze ko hari igihe kwemeza imishinga bishobora kumara imyaka myinshi, mu gihe ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zo zikomeza kwiyongera, bityo hakenewe uburyo bwihuse bwo gutuma inkunga igera ku mishinga iyikeneye.

Yagize ati: “Kwemeza imishinga bishobora gufata imyaka myinshi, kandi muri icyo gihe ikibazo kiba gikomeje gukomera. Gukemura iki cyuho ni ikizamini kigaragaza niba inzego zacu zishobora kugendana n’ubwihutirwe bw’iki kibazo.”

Yasobanuye ko u Rwanda rutitabiriye iyo nama rugamije gusaba inkunga gusa, ahubwo rufite gahunda, imishinga iteguwe n’ubushake bwo gukorana n’abafatanyabikorwa.

Yavuze ko Igihugu gikomeje gushyiraho uburyo bworohereza ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abaturage, kugira ngo bashobore guhanga ibisubizo, guhererekanya ikoranabuhanga no kwagura ibikorwa byagaragaje umusaruro.

Minisitiri w’Intebe yasabye abafatanyabikorwa mpuzamahanga kwifatanya n’u Rwanda muri izo gahunda, bagashyigikira imishinga, bakorohereza ihererekanya ry’ikoranabuhanga kandi bagafasha kwagura ibisubizo bigaragaza umusaruro.

Yashimangiye ko Amasezerano ya Paris yahaye ibihugu icyerekezo bihuriyeho mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ariko ko imyaka 10 ya kabiri agiye gutangira igomba kurangwa n’ibikorwa bifatika abaturage babona kandi bumva impinduka zabyo.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare muri iyo gahunda no gukorana n’ibindi bihugu mu kubaka ahazaza harangwa n’iterambere rirambye ridahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yavuze ku ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA