U Rwanda rurashaka kugabanya ibyago by’ibiza kuri 60%  bivuye kuri 46%
Amakuru

U Rwanda rurashaka kugabanya ibyago by’ibiza kuri 60%  bivuye kuri 46%

ZIGAMA THEONESTE

November 8, 2024

Raporo nshya yatanzwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo gushimangira guhangana n’ibiza kuva kuri 46% biriho ubu, kugeza kuri 60% mu 2030.

Ni ibiza iyo Minisiteri ivuga ko biteza igihombo u Rwanda, kiri hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika buri mwaka.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yabwiye itangazamakuru  ati: “Ibiza byangiza bitwara ubuzima bwa benshi, biteza ubukene, byangiza ibikorwa remezo, ndetse bikanateza ingaruka zidashobora gukurwaho.”

Ni raporo ya MINEMA, yashyizwe hanze ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyinga 2024, igaragaza uko inzego zitandukanye zihangana n’ibizi, aho ubuhinzi n’ubworozi buhangana na byo ku kigero cya 44%, imiturire kuri 55%, ibikorwa remezo byagenewe gutwara abantu n’ibintu biri 39%, ingufu kuri 57%, amazi, isuku n’isukura kuri 46%, ibidukikije kuri 44%, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri biri kuri 42%, n’ubutabazi bw’ibanze buri 72%.

Habinshuti ati: “Kugira ngo tugere ku ntego yo guhangana n’ibiza ku rugero rwa 60% mu 2030, nk’Igihugu tugomba gushyiraho ingamba zo kugabanya ibyago byaterwa n’ibiza na politiki yo kubikumira”.

Izi politiki zishimangira gusobanukirwa n’ingaruka z’ibiza, gushimangira imiyoborere y’inzego, gushora imari mu guhangana n’ibiza mu nzego zose zishinzwe igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa, kongera ubushake bwo gutabara, no kwibanda ku gusana no kongera kubaka ibyangijwe.

Gushyira mu bikorwa iyo politiki bizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 40,2 (miliyoni 32 z’amadolari y’Amerika), hagashyirwaho n’izindi zirimo kuburira abantu mbere y’uko ibiza bibaho, ikaba ari uburyo buboneye butuma gushyira mu bikorwa iyo gahunda bishoboka.

Mu 2022, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangije gahunda ya miliyari 3.1 z’amadolari y’Amerika, kugira ngo abantu bose ku Isi barindwe na gahunda yo kuburira hakiri kare ko ibiza bishobora kuzaba mu myaka itanu.

Avuga ko ibihugu bifite ubushobozi buke bwo kuburira, byongera n’impfu ziterwa n’ibiza bikubye inshuro umunani ugereranije n’abafite sisitemu zikomeye ziburira.

Dusabimana Fulgence Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije avuga mu rwego rwo guhangana n’ibizi biterwa n’imvura birimo imyuzure, mu Mujyi wa Kigali, hatangijwe umushinga wa miliyari 1 y’Amadorali y’Amerika.

Ati: “Mu gihe turimo gukora igishushanyo mbonera, icyihutirwa cya mbere ni kugabanya ibyago bikomoka ku byiza byashyirwa mu z’iby’ibanze” 

Icyakora mu gihugu hose hakenewe nibura miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika yo guhangana n’ibiza kugeza mu 2030.

Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, Minisiteri wa MINEMA, yagaragaje akamaro ko gukurikiza amategeko agenga imyubakire n’isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije ku mishinga y’ubwubatsi hagamijwe guhangana n’icyo kibazo. 

Yagize ati: “Ingo nyinshi nta mirindankubaza zigira”.

Minisitiri yasabye kandi ko habaho kwagura ubwishingizi ku biza, mu buhinzi, ubworozi, inzu z’abantu gikiti cyabo, ubucuruzi, n’inyubako z’amadini mu rwego rwo kwimura no kugabanya ingaruka z’ibiza.

Hagati ya Mutarama na Ukwakira 2024, ibiza mu Rwanda byangije inzu 1 620, hegitari 1000 z’ibihingwa, ibyumba by’ishuri 66, ibice by’imihanda 60, insengero 12, n’ibiraro 12, nk’uko imibare ya MINEMA ibigaragaza.

Minisitiri Murasira ati: “Mu rwego rwo kurinda ibigo byacu, tugomba kureba ko bafite ibikoresho by’itsinda ryita ku gutabara byihutirwa, ibikoresho by’ubutabazi, ingamba z’umutekano w’umuriro kizimya mwoto, imikoreshereze myiza y’ubutaka, n’ingamba zo gukumira isuri.” 

Mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzibanda ku guhangana n’ibiza bizaba birimo uburyo bwo kuburira hakiri kare ibyago byinshi, gusana ahantu hafashwe, kunoza imicungire y’amazi, hamwe n’ingamba zigamije kurwanya imyuzure ahantu hashobora kwibasirwa cyane.

Kugera kuri izo ntego bizasaba imbaraga zihuriweho, ishoramari rihuriweho, hamwe n’imishinga ihuriweho mu nzego zose.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA