U Rwanda rurashima uruhare rw’Abayisilamu mu iterambere ry’igihugu
Imibereho

U Rwanda rurashima uruhare rw’Abayisilamu mu iterambere ry’igihugu

MUTETERAZINA SHIFAH

March 25, 2026

Guverinoma y’u Rwanda irashima uruhare rw’Abayisilamu mu iterambere ry’Igihugu, yizeza ko izakomeza kwimakaza ubufatanye bwa Leta, amadini n’amatorero mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2025 ubwo yagezaga ijambo ku bihumbi by’Abayisilamu bitabiriye igikorwa cyo guhura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Minisitiri Habimana yabanje gushimira Perezida Kagame kuba yigomwe umwanya akaza kwifatanya n’abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda muri iyi minsi bizihiza Ibirori bisoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan (Eid Al Fitr).

Yakomeje ashimira Abayisilamu bo mu Rwanda umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu, ati: “Bagira uruhare mu burezi, mu buzima, mu ishoramari, mu gufasha abatishoboye n’ibindi bikorwa bakora bihindura ubuzima n’imibereho y’Abanyarwanda.”

Yavuze ko  Leta y’u Rwanda yashyizeho umurongo ugamije gufasha amadini n’amatorero kugira imikorere myiza ijyanye n’u Rwanda Abanyarwanda bifuza, yizeza ubufatanye bwa Leta mu kubafasha gukomeza kugira uruhare mu iterambere.

Yakomeje agira ati: “Tuzakomeza kubaka ubufatanye bwa Leta n’amadini n’amatorero mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.” Yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame imiyoborere myiza abereye ku isonga, ishyira umuturage ku imbere, kandi akaba yabigaragaje ahura n’Abayisilamu bo mu Rwanda.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa, na we yagaragaje uburyo Abayisilamu bakomeje imigambi mu iterambere bagamije gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda zirimo Icyerekezo 2050, Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 5 yo Kwihutisha Iterambere (NST2), ndetse n’Igenamigambi ry’Igihugu ry’imyaka 5.

Yavuze ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ufite imishinga itandukanye iganisha ku iterambere kandi uzagira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku idini, nk’Igicumbi cy’Umuco wa Kiyisilamu (Islamic Cultural Hub) kizaba kigizwe n’Umusigiti mpuzamahanga, icyicaro gikuru cy’idini ya Isilamu n’ibindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA