Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yamenyesheje Abanyarwanda bose batuye cyangwa basura icyo gihugu n’Ubwami bwa Bahrain ko iri gukurikiranira hafi uko umutekano uhagaze muri aka karere.
Iyo Ambasade yahamije ko Abanyarwanda bose bari muri ibihugu byombi kugeza ubu bari mu mahoro kandi batekanye.
Ni mu gihe kuva tariki ya 28 Gashyare intambara ya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika na Isiraheli batangije kuri Iran ikomeje, kandi Iran mu kwihorera ikomeje kugaba ibitero bya misile mu bihugu USA ifitemo inyungu harimo UAE na Bahrain, Arabie Soudite Kuwait n’ahandi aho bitwara ubuzima bw’abaturage bikanasenya ibikorwa remezo.
Mu itangazo Ambasade y’u Rwanda muri UAE yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026 yashimangiye ko irimo gukorana n’inzego zitandukanye mu bihugu bya UAE na Bahrain kugira ngo Abanyarwanda bahabwe ibyo bakeneye byose kandi ibasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza n’amategeko abagenga.
Yagize iti: “Itsinda ry’Ambasade ririmo gukorana bya hafi n’inzego zibishinzwe kugira ngo Abanyarwanda bahabwe serivisi n’ubufasha bukenewe. Turagira inama Abanyarwanda bose kubahiriza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zibishinzwe mu bihugu barimo.”
Iyo Ambasade by’umwihariko, yasabye Abanyarwanda baba bakiri muri UAE kubera impamvu zitunguranye kwiyandikisha kuri Ambasade kugira ngo boroherezwe guhabwa ubufasha bukenewe.
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, iherutse gutangaza ko yabaye ihagaritse ingendo z’indege zayo zijya cyangwa ziva i Doha muri Qatar n’i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kubera ibitero Iran ikomeje kugaba mu Burasirazuba bwo Hagati.