Guverinoma y’u Rwanda yizeye ko binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe mu kwigisha abarimu, ruzageza igihe rukagira abashoboye ku buryo na bo bazatanga ubumenyi mu bindi bihugu bigifite intege nke.
Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, mu Karere ka Bugesera, aho u Rwanda rwakiraga icyiciro cya kabiri cy’abarimu 139 baturutse mu gihugu cya Zimbabwe baje gufasha abarimu n’abanyeshuri barwo kumenya Icyongereza, amasomo atandukanye y’ikoranabuhanga, imibare, n’andi ajyanye n’ubumenyi ngiro.
Ni abarimu bazigisha mu mashuri abanza, ay’isumbuye na Kaminuza bitanga amasomo atandukanye ajyanye n’Icyongereza siyansi n’ubumenyi ngiro.
Irere yabwiye itangazamakuru ko abarimu bo muri Zimbabwe nyuma y’aho batangiye kuza mu Rwanda kuva mu 2022, bafashije ab’u Rwanda ku buryo bugaragara.
Yashimangiye ko ubwo bufatanye bw’ibihugu byombi mu burezi bukomeje gusigasirwa aho intego ari uko buzasigira u Rwanda abarimu bashoboye ku buryo bazatanga ubumenyi no mu bindi bihugu bifite intege nke muri urwo rwego.
Yagize ati: “Ibihugu bya Afurika ntabwo bimenyerewe mu gukorana bahana abafite ubunararibonye.Turashaka kongera imbaraga mu mashuri yacu yigisha uburezi, twari dusanganywe abarimu [Abanyazimbabwe] 157, bigisha abandi barimu, ubu noneho hiyongereyeho 139.”
Yakomeje agira ati: “Aba barimu baba barimo abanyamategeko, ab’ikoranabuhanga, imbaraga nyishi tuzishyira mu mashuri yigisha abandi barimu kugira ubumenyi na bo bwisumbuye. Bamenyere, bavuga ururimi rw’Icyongereza kandi bamenyere n’ibyo bigisha kuko ntabwo bazajyana Ikinyarwanda mu mahanga.
Noneho na bo igihe nikigera, twifuza ko natwe noneho tuzajya gufasha ibindi bihugu bigifite imbogamizi mu burezi.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta, umurimo n’Imibereho muri Zimbabwe Edgar Moyo, yabwiye itangazamakuru ko abo barimu b’igihugu cye biteguye gutanga umusanzu uko bashoboye binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye kandi bizafasha uburezi bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Twaje hano mu kwigisha ikoranabuhanga no kongera imbaraga mu kwigisha, tuzabafasha mu bijyanye no gufasha abarimu mu kubaka ubanararibonye bwabo.”
Abarimu baturutse muri Zimbabwe, bavuga ko biteguye gutanga imbaraga zabo mu kwigisha neza amasomo atandukanye mu Rwanda.
Musongi Petty Perpetual, uzobereye mu kwigisha mu mashuri abanza, yavuze ko yiteguye kuzana ibishya mu burezi bw’u Rwanda.
Ati: “Twaje nk’icyiciro cya 2 tuje kwigisha abarimu b’u Rwanda, twizeye abarimu bacu, turashaka kwiga imico y’u Rwanda, tuzakomeza gusigasira umusanzu u Rwanda rudukeneyeho kandi tuzazana ibishya byinshi mu burezi”.
Kwakira abo barimu bishingiye ku Masezerano y’Ubufatanye, yashyizweho umukono mu kwezi k’Ukuboza 2021 hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.
Muri Gashyantare 2022, ni bwo icyiciro cya mbere cy’abarimu cyatangiye gufasha abarimu n’abanyeshuri mu Rwanda by’umwihariko abo mu mashuri nderabarezi.








