U Rwanda rusanga u Burundi butaba umuhuza mu kibazo cya RDC
Politiki

U Rwanda rusanga u Burundi butaba umuhuza mu kibazo cya RDC

ZIGAMA THEONESTE

February 20, 2026

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Burundi butakoroherwa no kugira uruhare mu buhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bugamije guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bitewe n’uruhare buyifitemo.

Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ari we uyoboye AU kuva ku wa 14 Gashyantare, Igihugu cye cyohereje ingabo muri RDC mu rwego rwo gufasha Guverinoma ya Congo n’ihuriro ry’ingabo zirimo abacanshuro ndetse n’umutwe wa FDLR.

Ibyo yabivuze ku wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari kumwe na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Uburinganire, Kwitegura no Gucunga Ibibazo by’Ibiza, Hadja Lahbib uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Yashimangiye ko ubuhuza bwari buyobowe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, bufatanyije n’Akanama k’abahuza batanu bwashyizweho na AU, bukwiye gukomeza akazi kabwo hatarimo u Burundi.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko biteye impungenge kuba u Burundi bugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC “mu buryo butari bwiza.”

Yibukije kandi ko ingabo z’u Burundi zashyizeho ibihe bidasanzwe mu bice byo mu Burasirazuba bwa RDC, aho zagose abaturage b’Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibintu byarushijeho kongera ikibazo cyo kubonera imfashanyo abaturage bakaba bugarijwe n’imibereho mibi.

Yagize ati: “Muri uru rwego, biragoye ko u Burundi nubwo buyoboye AU, bwajya mu buhuza kandi bwarafashe uruhande muri iyi ntambara.”

Yakomeje avuga ko ubuhuza buyobowe na Togo bwahawe inshingano na AU bufite abahuza batanu, kandi ko abo bahuza bakwiye gukomeza gushyigikira impande bireba no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington [u Rwanda na RDC byasinyanye arimo guhagarika intambara no guteza imbere ubukungu], hatarimo u Burundi kuko na bwo ari uruhande ruri mu ntambara.

U Rwanda rumaze igihe kirekire rugaragaza ko rutishimiye uruhare rw’u Burundi muri iyi ntambara, by’umwihariko kuko ingabo zabwo, zoherejweyo zifatanyije na Leta ya RDC mu bufatanye burimo umutwe wa FDLR, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda kandi rwanze kenshi ubufatanye bw’u Burundi na Leta ya Congo buvugwaho kugira imigambi ishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, cyane ko abayobozi b’ibyo bihugu byombi bagaragaye mu itangazamakuru bavuga ko bashaka kuzakuraho ubutegetsi buri mu Rwanda.

Amakuru atandukanye agaragaza ko ingabo z’u Burundi zimaze nibura imyaka ibiri ziri mu Burasirazuba bwa RDC, aho bivugwa ko abasirikare bagera ku 20 000 boherejwe muri ako gace, bamwe muri bo bakaba bayoboye ibitero mu bice bitandukanye.

Mu ntangiriro za Ukuboza 2025, umutwe wa AFC/M23 washinje ingabo z’u Burundi kurasa ku mujyi wa Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ziturutse mu Ntara ya Bujumbura, ndetse no kuyobora ibitero mu mujyi wa Uvira no mu nkengero zawo.

Perezida w’u Burundi we akomeje gusobanura ko kohereza ingabo muri RDC ari ugutanga ubufasha bwemewe ku gihugu bafitanye umubano.

Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda ivuga ko ubufatanye bwa Leta ya RDC n’umutwe wa FDLR bushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ikomeje guteza imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA