U Rwanda rushima umusanzu w’u Burusia mu gushakira amahoro RDC
Amakuru

U Rwanda rushima umusanzu w’u Burusia mu gushakira amahoro RDC

ZIGAMA THEONESTE

December 20, 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yashimye umuhate w’igihugu cy’u Burusiya mu gushaka ko amahoro n’umutekano bigaruka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, nyuma y’ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov byibanze ku guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, aho abayobozi bombi bari bitabiriye Inama ya kabiri y’abaminisitiri ku bufatanye bw’u Burusiya na Afurika.

Inama ya kabiri y’abaminisitiri ku bufatanye bw’u Burusiya na Afurika yatangiye  ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza, i Cairo mu Misiri.

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baturutse mu Burusiya, mu bihugu bya Afurika no mu miryango ihuza ibihugu byo mu karere baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Burusiya na Afurika, hibandwa cyane ku bucuruzi, ubufatanye mu bukungu n’ishoramari.

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatandatu, Amb. Nduhungirehe yashimiye Lavrov agira ati: Nashimishijwe n’ibiganiro byiza kandi byubaka twagiranye ejo hashize i Cairo.

Yavuze ibihugu byombi byishimiye intambwe imaze guterwa mu Ihuriro ry’Ubufatanye bw’u Burusiya na Afurika, anagaruka ku bufatanye bwiza buri hagati y’ibihugu byombi n’uburyo bwakwagurwa kurushaho.

Yakomeje agira ati: “Twaganiriye kandi ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa DR Congo, bituma mbona umwanya wo gushimira mugenzi wanjye ku nkunga ikomeje itangwa na Leta y’u Burusiya mu bikorwa bigamije kugarura amahoro biri gukorwa.”

Abasesengura politi y’Akarere bavuga ko imyaka myinshi ya politiki mbi n’imiyoborere idahwitse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byiyongeraho gushyigikira umutwe wa FDLR ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byagize uruhare rukomeye mu gukomeza umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ubu hakomeje imirwano ya hato na hato, hagati y’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’indi mitwe mu guhangana  n’abarwanyi ba M23 yatangiye mu mwaka wa 2021.

Umutwe w’inyeshyamba za M23 wongeye kwiyubaka mu Ugushyingo 2021, utangiza ibitero byo kurwanirira uburenganzira bw’abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bari bakomeje kwibasirwa bakorerwa ihohoterwa, nyuma y’imyaka hafi icumi utagaragara mu mirwano.

Ubu uri mu ihuriro rigari ryiswe Alliance Fleuve Congo (AFC), ryashinzwe mu Ukuboza 2023 rikaba rigizwe n’abaharanira ko RDC igira amahoro arambye.

Umutwe wa AFC/M23 uvuga ko urwana uharanira ko habaho imiyoborere ishyigikira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, irinda umutekano w’Abanyekongo bose kandi ikemura imizi y’amakimbirane amaze igihe mu gihugu.

Abayobozi bawo batangaje ko biyemeje guca burundu ivangura rishingiye ku moko, ikimenyane, ruswa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kimwe n’izindi ngeso mbi  zikigaragara cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu myaka ishize, ihuriro rinini ry’ingabo za Leta ya Congo ryashyigikiwe n’u Burundi, ingabo z’umuryango wa SADC, umutwe wa FDLR ndetse n’abacanshuro bo mu bihugu by’iburengerazuba, byarushijeho guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo.

 Leta ya Kinshasa yakomeje gukurira u Rwanda muri ayo makimbirane n’intambara ibera mu burasirazuba bw’icyo gihugu, irushinja gushyigikira umutwe wa AFC/M23 ibintu rutasibye kwamagana rwivuye inyuma rugaragaza ko nta nyungu rwakuramo.

U Rwanda kandi rwatangaje ko ruzakomeza  gushyiraho ingamba z’ubwirinzi ku mupaka uruhuza u Rwanda na DR Congo igihe cyose hazaba hakiri ibyago by’umutekano bituruka ku ngabo za Congo (FARDC) n’imitwe iyifasha nka FDLR, igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo abacanshuro b’Abanyarumaniya bagera hafi kuri 300 barwaniraga ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo bafatwaga n’inyeshyamba za AFC/M23, u Burusiya ni bwo bwabaye igihugu rukumbi mu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano cyamaganye guceceka kw’ibihugu by’iburengerazuba kuri icyo kibazo.

Muri Gashyantare, mu nama idasanzwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano yateraninye kugira ngo abakagize baganire ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo.

Uhagarariye u Burusiya mu  muri UN, Vassily Nebenzia, yavuze ko guceceka kw’ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kudahuye n’indangagaciro bivuga ko byubahiriza.

Nebenzia yagize ati: “Twese twabonye aba bacanshuro bashyikiriza intwaro zabo ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro (MONUSCO), kandi amashusho agaragaza uko abacanshuro b’Abanyaburayi batashye banyuze  i Kigali yakwirakwiye hirya no hino ku Isi.

“Twebwe twumva ko ibyo byabaye bidahuye neza n’uko u Burusiya buzi inshingano MONUSCO yahawe n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano.”

U Rwanda rushima umuhate w’u Burusiya mu gushakira amahoro RDC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA