Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye ibikorwa by’ubutabazi Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ukomeje gukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’ahantu hari abaturage benshi bugarijwe n’ingorane baterwa n’ingaruka z’umutekano muke umaze imyaka ikabakaba 30.
Ibyo bitangajwe mu gihe itsinda riyobowe na Hadja Lahbib, Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushinzwe Uburinganire, Imiteguro n’Imicungire y’Ibiza, ryaje mu ruzinduko rwo kuzenguruka mu Karere k’Ibiyaga Bigari aho yaje mu Rwanda aturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Burundi.
Uruzinduko rwa Hadja Lahbib rwatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho iryo tsinda ryatangaje ko EU yemereye RDC inkunga ya miliyoni 81.2 z’Amayero, ni ukuvuga miliyari zirenga 139 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kwifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi ku baturage bahuye n’akaga.
Ku wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, iryo tsinda ryaje mu Rwanda ryakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame riherekejwe n’Intumwa yihariye ya EU mu Karere k’Ibiyaga Bigari Johan Borgstam.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku mbaraga zo ku rwego rw’umugabane na mpuzamahanga zikomeje gushyirwa mu gukemura ingorane zishingiye ku bikorwa by’ubutabazi.
Nyuma yo kwakira Hadja Lahbib, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro bagiranye byibanze ku mubano ukomeye cyane u Rwanda rufitanye na EU, by’umwihariko mu birebana n’ibikorwa by’ubutabazi no kwitegura guhangana n’ibiza.
Yashimiye EU na Komiseri Hadja Lahbib ku bw’ubufasha bukomeye batanga ku baturage bugarijwe n’ibihe bigoye mu Burasirazuba bwa RDC, ahamya kandi ko u Rwanda rushyigikiye inkunga y’ubutabazi mu Karere kandi rwiteguye gutanga umusanzu warwo binyuze mu buhuzabikorwa bw’abafatanyabikorwa nka EU.
Yagize ati: “Nta kintu na kimwe tudashobora gukora ngo dushyigikire imbaraga mushyira mu bikorwa by’ubutabazi mu Karere. Nanone kandi ni ingenzi gushimangira ko ibikorwa by’ubutabazi bikwiye kuba bitabogamiye ku nyungu za Politiki. Abatanga imfashanyo barushaho kuba ab’ingirakamaro iyo bayobowe no guhaza ibyifuzo by’abaturage bagezweho n’akaga, nanone kandi bafata ingamba zijyanye n’ibibazo biri ku kibuga mu guharanira ko imfashanyo zigera ku bazikeneye kurusha abandi.”
Madamu Hadja Lahbib na we yashimye ikiganiro yagiranye na Perezida wa Repubuloka Paul Kagame, Minisitiri Nduhungirehe n’abandi baminisitiri b’u Rwanda, ashimangira ko ibibazo by’intambara biri mu Burasirazuba bwa RDC bikeneye igisubizo cyihuse cya Politiki.
Ati: “Ibibazo by’ubutabazi mu Burasirazuba bwa RDC bikeneye igisubizo cyihuse cya Politiki. Impande zose bireba zikwiriye gufata inshingano kandi bikubahiriza ibikubiye mu mategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi (IHL). Intego yacu ni ukugera ku musaruro ufatika no ku bakeneye ubutabazi dutekanye, kandi nta mbogamizi.”
U Rwanda ni umufatanyabikorwa wa EU w’ingenzi muri Afurika, cyane ko ari cyo gihugu uwo muryango wishingikirizaho mu kubaka ubutwererane mpuzamahanga kuri uyu mugabane.
Umubano wa EU n’u Rwanda ushingiye ku butwererane mu iterambere ry’inzego zirimo uburezi, kubaka imijyi iramba n’imiyoborere myiza.
Hiyongeraho n’ubufatanye mu kongera ubucuruzi n’ishoramari rikorwa ku mpande zombi bijyana n’ibiganiro bya Politiki bigaruka ku mutekano w’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ubutwererane bwo ku rwego rw’Akarere.
Ku rundi ruhande, imikoranire y’u Rwanda na EU mu bikorwa by’ubutabazi no kwitegura guhangana n’ibiza imaze igihe itera imbere, igamije kongera ubushobozi bw’Igihugu mu guhangana n’ingaruka z’ibiza no guteza imbere iterambere rirambye.



