Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo kugeza kugeza Gigawati 3 z’amashanyarazi mu 2050, ruvuye kuri Megawati 400 rufite ubu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Amb Uwinganye Jean de Dieu, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo yatangiza icyumweru cyahariwe ingufu (Energy Week& Exbition) n’imurikabikorwa ry’ibikoresho by’amashanyarazi ku nshuro ya 5.
Muri ibyo bikorwa byatangiye ku wa 8-12 Nzeri 2025, haribandwa by’umwihariko ku guteza imbere ingufu z’amashanyarazi zisubira zirimo izikomoka ku mirasire y’izuba, amazi, umuyaga no ku bimera.
Ni icyumweru abafatanyabikorwa, ba rwiyemezamirimo n’inzego za Leta bunguranamo ibitekerezo ku hari ibibazo byugarije ingufu z’amashanyarazi kugira ngo bivugutirwe umuti urambye.
Amb. Uwihanganye yavuze ko iyo nama ari ingirakamaro kuko iri mu murongo wo gushyigikira intego z’ u Rwanda no guteza imbere ingufu kuko byagaragaye ko ari inkingi y’iterambere rirambye.
Yagize ati: “Ntacyo wakora udafite amashanyarazi, ubu ngubu dufite Megawati zirenga 400, turifuza kuzongera kurushaho aho tugomba kuyageza ku baturage bose, kugira ngo tugere ku ntego twihaye, aho tuvuga ko mu 2050 tuzaba tugejeje ku ngano ya Gigawati (GW) eshatu.”
Yakomeje agira ati: “Muri icyo cyerekezo aho u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bikize ku Isi, uruhare rw’ingufu zisubira mu kugeza abaturage ku mashanyarazi, zizagira uruhare rwa 50%.”
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’abikorera mu rwego rw’Ingufu (EPD), Dr. Ivan Twagirashema, yavuze ko ari ngombwa ko ingufu zisubira zitezwa imbere kuko zikenewe mu bikorwa hafi ya byose by’iterambere.
Yagize ati: “Ntiwakenera robo (robot), telefone n’ibindi bikoresho hadakoreshejwe ingufu z’amashanyarazi.”
Yakomeje avuga ko nk’abafatanyabikorwa muri uru rwego bakomeje gushora imari ifatika kugira ngo bafatanye na Leta kugera ku ntego yihaye yo kugeza ingufu z’amashanyarazi kuri bose, by’umwihariko bibanda ku gukoresha ingufu zisubira.
Vuningoma Faustin, Umuhuzabikorwa w’Imiryango itari iya Leta iharanira kubungabunga ibidukikije (RCCDN), yavuze ko gukoresha ingufu zisubira bifite akamaro mu gukumira ibyuka bihumanya ikirere.
Ati: “Izo ngufu ni izo gukoresha neza. Urabona ibibazo by’imihandagurikire y’ibihe byatewe n’ikibazo cy’ingufu zituruka ku bikoresho bya peteroli, bikoreshwa mu nganda zisohora ibyotsi byinshi byatumye iki kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kitugeraho.”
Ashima ko u Rwanda rukomeje gushyira imbagara mu gukoresha ingufu zisubira kuko ari na bwo buvugizi bakora.
Mu mwaka ushize wa 2024, MININFRA yagaragaje ko ingufu zisubira zigira uruhare ku kigero cya 52% mu gutanga amashanyarazi yose u Rwanda rufite, aho ingo z’abaturage babarurwaga mu 2024, bafite amashanyarazi bari 76%.